Perezida wa Amerika Donald Trump yabwiye uwa Ukraine Volodymyr Zelensky ko u Burusiya bwifuza kugenzura agace ka Donetsk kose kugira ngo hashobore kubaho amasezerano y’amahoro.
Trump yavuganye na Zelensky kuri telefoni ku wa 16 Kanama 2025, nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Putin w’u Burusiya muri Alaska.
Trump yavuze ko Ukraine ikwiriye kwemera kumvikana kuko u Burusiya ari igihangange mu gihe Ukraine ari abanyantege nke.
Abari hafi ya Trump bavuze ko mu kiganiro yagiranye na Zelensky, Trump yavuze ko Putin yiteguye guhagarika intambara mu gihe ingabo za Ukraine zaba zivuye mu gace ka Donetsk kiganjemo inganda nyinshi.
Reuters yanditse ko Zelensky yateye utwatsi iki cyifuzo. Ku rundi ruhande u Burusiya bwigaruriye 15% by’igihugu cya Ukraine harimo na 3/4 by’intara ya Donetsk bwagezemo mu 2014.
Putin yemeranyije na Trump ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine akwiye gushaka uko yasinywa hatabanje kubaho agahenge kifuzwa na Ukraine n’Abanyaburayi babayishyigikiye.
Biteganyijwe ko ku wa 18 Kanama 2025 Perezida Trump na Zelensky bazahurira muri White House mu biganiro bigamije gushaka uko intambara imaze imyaka irenga ibiri yahagarara burundu.