Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump yahigiye kurasa indege za Venezuela

Trump yahigiye kurasa indege za Venezuela

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yategetse igisirikare cy’iki gihugu ko kigomba kurasa indege za Venezuela igihe icyo ari cyo cyose zabonwe nk’iziteje ibibazo.

 

Ni nyuma y’uko ebyiri za gisirikare za Venezuela zagaragaye hafi y’ubwato bw’intambara bwa Amerika.

Minisiteri y’Ingabo za Amerika yatangaje ko iki gikorwa kigaragaza ubushotoranyi Venezuela iri gukora kuri Amerika.

Byari bibaye nyuma y’aho ingabo za Amerika tariki ya 2 Nzeri 2025 zarashe ubwato bwari mu mazi mpuzamahanga, butwaye ibiyobyabwenge bwerekeza i Washington.

Ubwo bwato bwari hafi ya Venezuela, Amerika igaragaza ko agamije gukumira icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru icyo Amerika izakora igihe indege za Venezuela zakongera kujya hafi y’ubwato bw’intambara bwabo, Trump yasubije ko ko Abanya-Venezuela bazahura n’ibibazo bikomeye.

Ati “Nibadushyira mu byago tuzabarasa bose.”

Trump kandi yahakanye ibiheruka gutangazwa na Guverinoma ya Venezuela, aho yashinje Amerika gushaka gukuraho Perezida Nicolás Maduro, agaragaza ko bari hafi ya Venezuela mu buryo bwo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge.

Ati “Ibyo si byo twe turi kuvuga. Icyakora turi kuvuga iby’uko mwagize amatora mabi cyane. Venezuela iri kohereza ibiyobyabwenge bifite agaciro kabarirwa muri za miliyari mu gihugu cyacu. Ikindi abaturage ba Venezuela bahoze bafunzwe na bo bari kuzanwa hano.”

Trump yavuze ko Amerika izakomeza ibikorwa byo guhiga ubwato buba butwaye ibi ibiyobyabwenge bubijyanye muri Amerika.

Hashize iminsi Amerika yohereje ubwato umunani bw’intambara hafi ya Venezuela ndetse yanohereje ubwato bw’intambara ariko bugendera munsi y’amazi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Amerika yagabye igitero ku bwato byavugwaga ko buri mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge hagwamo abantu 11.

Umubano wa Amerika na Venezuela wakomeje kuba mubi cyane mu myaka ishize.

Amerika ntiyemera Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro wongeye gutorwa mu 2018. Amerika yashyiriyeho iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo ibihano byinshi.

Muri Kanama 2025 Amerika yashyizeho igihembo cya miliyoni 50$ k’uzatanga amakuru yatuma Maduro afatwa kuko imushinja kuba ishyiga ry’inyuma mu gucuruza ibiyobyabwenge.

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments