Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mugenzi we uyobora Venezuela, Nicolas Maduro, atifuza cyangwa adashobora gukinisha Amerika nubwo ibi bihugu byombi bimaze igihe bitabanye neza.
Ibi Trump yabigarutseho ku wa 17 Ukwakira 2025 nyuma y’inkuru yasohowe na Reuters ko ifite amakuru yizewe y’uko Igisirikare cya Amerika cyafunze abantu babiri barokotse igitero iheruka kugaba ku mitwe y’iterabwoba icuruza ibiyobyabwenge cyasize babiri bahasize ubuzima.
Icyo gitero ni cyo Amerika iheruka kugaba ku bantu bacuruza ibiyobyabwenge nk’uko Trump yabitangaje ko agomba gushoza intambara kuri aba bantu, aho abashinja gukorera ubutegetsi bwa Perezida Nicolás Maduro wo muri Venezuela.
Mu kiganiro Trump yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yabajijwe ibijyanye n’uko Maduro ashobora kuba yaremeye gutanga ibintu byose kuri Amerika harimo n’umutungo wa Venezuela kugira ngo adakomeza kugabwaho ibitero.
Trump yasubije ko aribyo koko kubera ko iki gihugu kitifuza gukomeza kugirana ibibazo n’igihugu ayobora.
Ati “Nibyo koko amaze kwemera gutanga ibintu byinshi kandi buriya uzi impamvu? Ni ukubera ko atifuza gukomeza gukinisha Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Trump yasubije iki kibazo akoresheje amagambo afatwa nk’imvugo nyangagazi ariko yumvikanisha ko Maduro adashobora guhirahira akinisha Amerika. Yabibuze akoresheje ijambo “Fuck around”, bikoreshwa cyane nk’imvugo iganisha ku mibonano mpuzabitsina.
Ku rundi ruhande Minisitiri w’Itangazamakuru muri Venezuela ntabwo yigeze agira icyo atangaza ku byavuzwe na Perezida Trump ndetse Guverinoma ya Venezuela iherutse guhakana ibiherutse gutangazwa ko abayobozi bayo bakuru bamaze igihe bari mu biganiro byo gukuraho Maduro ku butegetsi.
Mu kwezi gushize, Trump yatangaje ko agiye gushoza intambara ku bantu batwara ibiyobyabwenge, abashinja gukorera ubutegetsi bwa Maduro.
Yasobanuye ko impamvu Amerika igomba gushoza intambara y’amasasu kuri aba bantu ari uko babangamira umutekano wayo, politiki mpuzamahanga n’inyungu zayo.
Kuva ubwo kugeza ubu, Ingabo za Amerika zimaze kurasa ubwato butanu buturuka ku nkombe za Venezuela, ihamya ko bwose buba bwikoreye ibiyobyabwenge.
Ingabo za Amerika zimaze igihe zisuganyiriza mu majyepfo y’ibirwa bya Caraïbes. Zahohereje ubwato umunani bw’intambara, ubugendera munsi y’amazi n’indege za F-35 muri Puerto Rico.
Ubutegetsi bwa Maduro bugaragaza ko Amerika idafite umugambi wo gukumira ibiyobyabwenge, ahubwo ko ishaka kubukuraho.


