Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKETrump yamaganye abarwanyije gahunda yo guhura na Putin

Trump yamaganye abarwanyije gahunda yo guhura na Putin

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaganye ibinyamakuru byatangaje ibitekerezo by’abo yise abahombyi barimo uwahoze ari umujyanama we mu by’umutekano, John Bolton, wanenze gahunda afite yo guhura na Vladimir Putin w’u Burusiya.

 

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa 13 Kanama 2025, Trump yagize ati “Itangazamakuru ridakorera mu mucyo riri kugenda ku guhura kwanjye na Putin. Ibyo biterwa n’iki? Twe turi gutsinda muri byose.”

Biteganyijwe ko Trump na Putin bahurira mu mujyi wa Anchorage uherereye muri Leta ya Alaska muri Amerika kuri uyu wa 15 Kanama 2025, baganire ku buryo intambara yo muri Ukraine yahagarara n’uko umubano w’ibihugu byabo wazahuka.

Umubano wa Amerika n’u Burusiya warazambye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joe Biden. Ubwo Trump yajyaga ku butegetsi muri Mutarama 2025, yavuze ko agiye guhagarika intambara yo muri Ukraine, akanazahura uyu mubano.

Gahunda yo guhura kw’aba bakuru b’ibihugu byombi yateguwe nyuma y’aho intumwa zabyo zihuriye mu biganiro birebana no guhagarika intambara ya Ukraine no gusubukura ubufatanye mu rwego rwa dipolomasi.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko ikiganiro Trump na Putin bagirana gishingira ku bwumvikane kandi ko kiba kiganisha ku gukemura ibibazo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments