Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yateje impaka nyuma yo kubwira Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, ko ari mwiza mu ruhame.
Ibi Trump yabivugiye mu nama mpuzamahanga kuri Gaza yaberaga mu Misiri, yahuje abayobozi bagera kuri 30 baturutse hirya no hino ku Isi.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama, Trump yageze hagati ahagarika ijambo, arahindukira areba Meloni avuga ko ari mwiza.
Ati “Ntacyo bigutwaye kwitwa mwiza, si byo? Kuko uri mwiza.”
Trump yakomeje gushima Meloni, agaragaza ko ari umunyapolitiki ukunzwe cyane mu Butaliyani.
Ati “Mu Butaliyani baramwubaha. Kandi ni umunyapolitiki ukomeye cyane.”
Perezida Trump yemeje ko aya magambo ashobora guteza ibibazo agira ati “Ntabwo nemerewe kubivuga kuko akenshi muri Amerika kuvuga ko umugore ari mwiza bishobora kurangiza umwuga wawe wa politiki, ariko ndemera gufata aya mahirwe, ‘ni umugore mwiza kandi ukiri muto’.”
Kuba Meloni yari umugore wenyine mu bayobozi bari aho, byagaragaje ubusumbane mu buyobozi mpuzamahanga.
Abantu bahise batangira kwibaza kuri ayo magambo ya Trump, ndetse bamwe bavuga ko ari ivangura rishingiye ku gitsina muri politiki.


