Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump yavuze ko ashobora kutazajya mu ijuru

Trump yavuze ko ashobora kutazajya mu ijuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko nubwo akomeje gukora ibishoboka byose mu gushakira amahoro Intara ya Gaza, atizeye ko ibyo byamuhesha kujya mu ijuru.

 

Ibi Trump yabivugiye mu ndege ya Air Force One ubwo yari mu rugendo rugana mu Burasirazuba bwo Hagati, ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025.

Umunyamakuru wa Fox News, Peter Doocy, yamubajije niba kurangiza intambara hagati ya Israel na Hamas byamufasha “kwinjira mu ijuru.”

Trump yasubije aseka ati “Ntabwo ntekereza ko hari ikintu kizanjyana mu ijuru. Ntekereza ko wenda ntari umuntu uri mu rugendo rugana mu ijuru. Ahubwo ubu nshobora kuba ndi mu ijuru kuri ubu turi muri Air Force One. Sinizeye ko nzabasha kugera mu ijuru, ariko nahinduye ubuzima bw’abantu benshi mbugira bwiza.”

Yakomeje avuga ko ari “umuhuza mwiza” mu makimbirane, yongeraho ko intambara iri hagati ya Israel na Hamas “izaba intambara ya munani yakemutse kubera we.”

Ku wa Mbere, Hamas yatangaje ko yarekuye imfungwa 20 z’Abanya-Israel. Ingabo za Israel zahise zihagarika ibikorwa bya gisirikare kandi zisohoka mu bice bimwe bya Gaza.

Nyuma y’aho, Trump hamwe n’abayobozi ba Misiri, Qatar na Turikiya basinye amasezerano i Sharm el-Sheikh, ashyigikira guhagarika intambara no gushyiraho inzira y’amahoro arambye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments