Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump yavuze ko ateganya kongera guhura na Putin vuba

Trump yavuze ko ateganya kongera guhura na Putin vuba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ari gutegura inama izamuhuza na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, muri iki cyumweru, ikazibanda cyane ku gushyira imbaraga mu guhagarika intambara yo muri Ukraine.

 

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 8 Nzeri mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, agaragaza icyizere mu guhagarika iyi ntambara, ati “Tuzabigeraho.” Yavuze ko mu rwego rwo gushyiramo imbaraga, azaganira na Putin nubwo atatangaje ingingo zizibandwaho mu biganiro bizabahuza.

U Burusiya kugeza ubu nta cyo buratangaza, ariko bwashimye ubuyobozi bwa Trump ku mbaraga buri gushyira mu gushaka amahoro, ndetse bugaragaza ko bwiteguye ibiganiro bya dipolomasi.

Trump yanagaragaje kutanyurwa n’uko ibintu bimeze mu ntambara ya Ukraine, aho yagize ati “Sinejejwe n’ibiri kubera hariya, gusa ndakeka ko bigiye gukemuka.”

Yavuze ko bamwe mu bakuru b’ibihugu by’i Burayi, biteganyijwe ko bazajya muri Amerika ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri mu biganiro na byo bigamije gushakira umuti iyi ntambara.

Ibiganiro bya dipolomasi hagati ya Amerika n’u Burusiya byongereye imbaraga kuva Trump yajya ku butegetsi muri Mutarama, haba mu biganiro bitandukanye byabaye, ndetse n’intumwa idasanzwe ya Amerika, Steve Witkoff, yakoreye ingendo nyinshi mu Burusiya.

Muri Kanama,Trump na Putin bagiranye ibiganiro by’amateka byabereye muri Alaska, gusa nta masezerano yo guhagarika intambara cyangwa andi masezerano akomeye yagezweho, ariko bombi bavuze ko ibiganiro byabaye ingirakamaro cyane.

Nyuma y’iyo nama, Trump yaretse kongera gusaba ko habaho agahenge k’igihe gito, ahubwo yerekana ko ashyigikiye ko habaho amasezerano y’amahoro.

U Burusiya bwo buvuga ko amahoro arambye ashoboka gusa mu gihe Ukraine yareka umugambi wo kwinjira muri NATO, igashyira hasi intwaro, kandi ikemera imipaka mishya yashyizweho mu gihe cy’intambara.

Mu nama yabereye muri Alaska, Putin yatumiye Trump i Moscou. Nyamara, mu cyumweru gishize yabwiye abanyamakuru ko ubwo butumire bugihari, ariko kugeza ubu nta myiteguro iratangira yo gukora indi nama nshya.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments