Perezida Donald Trump yemeje ko Sean “Diddy” Combs yasabye imbabazi za perezida ku byaha afungiye.
Mu kiganiro yagiranye na Kaitlan Collins wa CNN ku wa Mbere, ubwo yabazwaga ku byerekeye imbabazi zishobora guhabwa Ghislaine Maxwell wahoze ari inshuti ya Jeffrey Epstein, Trump yavuze ko “abantu benshi bamusuye bamusaba imbabazi,” barimo na Combs, uherutse gukatirwa imyaka irenga ine y’igifungo ku byaha bibiri byo gutwara abantu bagamije ubusambanyi bukurura inyungu.
Muri Kanama, umwe mu banyamategeko ba Combs yabwiye CNN ko itsinda rye ryigeze kwegera ubutegetsi bwa Trump basaba imbabazi. Nicole Westmoreland, umunyamategeko we, yagize ati: “Nkumva ko twageze aho tugirana ibiganiro ku byerekeye imbabazi.”
Trump mbere yari yaravuze ko atari bworohe kumubabarira, nubwo yamubonaga nk’umuntu wicisha bugufi igihe bari inshuti, ariko yongeraho ko igihe yiyamamarizaga kuyobora, Combs yamugaragaje nk’umwanzi bikamugora kumutekerezaho imbabazi.
Ubwo CNN yageragezaga gushaka igisubizo kuri ibyo byavuzwe muri Kanama, umuvugizi wa White House yavuze ko batazigera bagira icyo batangaza ku kuba habayeho cyangwa hatabayeho ubusabe bw’imbabazi.
Nanone ku wa Mbere, abanyamategeko ba Combs basabye umucamanza Arun Subramanian – wamukatiye ku wa Gatanu – gusaba Ikigo gishinzwe amagereza ko Combs yakoherezwa muri gereza ifite umutekano muke i Fort Dix, New Jersey, aho ashobora “kwitabwaho ku kibazo cy’ibiyobyabwenge” no “kugira amahirwe menshi yo gusurwa n’umuryango no gufashwa mu kugaruka mu buzima busanzwe.”