Nyuma y’imyaka myinshi y’intambara y’amagambo, amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela yageze ku rwego ruteye impungenge. Donald Trump yemeje ko yategetse urwego rw’ubutasi, CIA, gutangira ibikorwa imbere muri Venezuela, Perezida Nicolas Maduro amwamaganira kure.
Umunyamakuru kuri uyu wa 16 Ukwakira 2025 yabajije Trump ati “Kuki wategetse CIA kujya muri Venezuela?”, amusubiza ati “Nayitegetse kubera impamvu ebyiri. Iya mbere, gereza zabo bazifunguriye muri Amerika.”
Trump yasobanuye ko impamvu ya kabiri yatumye ategeka abakozi ba CIA kujya kujya muri Venezuela, ari ukugira ngo bajye gukumira ibiyobyabwenge. Ati “Dufite ibiyobyabwenge byinshi biva muri Venezuela, ibyinshi binyura mu nyanja.”
Aya makimbirane si mashya. Ubwo Hugo Chavez yajyaga ku butegetsi mu 1999, Venezuela yagaragaje ko yiteguye guhanganira na Amerika ijambo muri Amerika y’Epfo.
Washington yahise iyifatira ibihano, iyishyira mu muhezo wa dipolomasi, iyishinja ibyaha byinshi birimo ruswa, gucuruza ibiyobyabwenge no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ku butegetsi bwa Maduro, umwuka wabaye mubi kurushaho, kuko Venezuela yatangiye kugorwa no kohereza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga bitewe n’ingamba yafatiwe na Amerika, abayobozi bo muri Venezuela batangira gushinjwa ibyaha byinshi.
Trump yatanze iri tegeko nyuma y’ibitero bitanu Amerika iherutse kugaba mu mazi magari yo muri Caraïbes, yatumye harohama ubwato bwashinjwe kwikorera ibiyobyabwenge bubikuye muri Venezuela, ubundi buragurumana.
Ibi bitero byatangiye kugabwa muri Nzeri byatumye igisirikare cya Venezuela kiba maso kurusha uko byahoze, gitangira imyiteguro y’intambara.
Maduro yatangaje ko Amerika iri mu bikorwa by’ubushotoranyi kandi ari igerageza ryo kumukura ku butegetsi, yitwaje ibikorwa byo gukumira ibiyobyabwenge byitwa ko bituruka muri Venezuela.
Ati “Oya ku guhindura ubutegetsi, ibinyibutsa cyane intambara zitarangira, zitageze ku ntego muri Afghanistan, Iraq, Libya n’ahandi… Twanze coup d’etat yateguwe na CIA.”
Perezida wa Venezuela yategetse abasirikare b’igihugu cye kujya mu myitozo ikaze, aburira Amerika ko uzagerageza kwinjira mu gihugu cye mu bikorwa bya CIA, azafatwa nk’uwagiteye.
Leta ya Venezuela kandi yatangiye guhamagarira amahanga kuyishyigikira, isobanura ko ibikorwa bya CIA bigamije kuvogera ubusugire bwayo no kurenga ku itegeko mpuzamahanga.


