Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ikibazo cy’umuvundo w’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kinshasa.
Yabigarutseho ubwo yari mu Nama y’Abaminisitiri ya 59. Mu ijambo rye yavuze ko kuri ubu, igihugu cye gifite ikibazo gikomereye abanye-Congo kijyanye n’umuvundo w’ibinyabiziga kandi gikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage no kudindiza iterambere ry’ubukungu.
Yongeye kwibutsa ko mu nama y’abaminisitiri ya 22 yari yashimangiye ko hakenewe kongerwa imbaraga mu buryo bwo kunoza imigendere yo mu muhanda, yemeza ko ari inshingano za Polisi ishami ryo mu muhanda gutanga urugero rwiza rwo kubahiriza amategeko y’umuhanda aho gushyiraho amabwiriza gusa.
Byagaragajwe ko Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri Ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, agiye gushyiraho uburyo bwo guhugura, gutanga ibikoresho bihagije no kongera umubare w’abapolisi bafite ubumenyi ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda mu rwego rwo kunoza imikoreshereze yawo no kubahiriza amategeko y’umuhanda hirindwa umuvundo ukabije.
Byanagaragajwe kandi ko hashobora kwifashishwa n’inzego zitandukanye zirimo n’abasirikare mu rwego rwo gufasha Polisi mu kugena amategeko, imyitwarire no gufasha by’umwihariko ahagiye hari amasangano y’imihanda no mu nsisiro.
Muri iyo nama kandi Minisitiri w’Ubwikorezi, yategetswe gukora ibishoboka hakagaragazwa uburyo buhamye bwo gukemura ibibazo byaba mu gushyiraho ibyapa ku mihanda, ibirango n’amatara, uburyo bwo kugenzura amasangano y’imihanda no kuba hashyirwamo uburyo bw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Umuvundo w’imodoka mu mujyi wa Kinshasa umaze iminsi ari ikibazo cy’ingorabahizi bikagira ingaruka mu buryo bwose bwari busanzwe bw’ubwikorezi bwo ku butaka kandi bidindiza ubuhahirane.
Nk’uko abasesenguzi n’impuguke nyinshi babivuga, izamuka ry’iyi muvundo rishingira cyane ku kwiyongera kw’abaturage, imihanda ishaje kandi idahagije no kwiyongera k’umubare w’imodoka.
Ikibazo cy’umuvundo w’ibinyabiziga kigaragara mu turere tune twose tugize Kinshasa, ikiyongera cyane kubera kubura kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’imyitwarire itari myiza y’abayobozi b’ibinyabiziga.