Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATshisekedi ashyigikiye ko MONUSCO iguma muri RDC

Tshisekedi ashyigikiye ko MONUSCO iguma muri RDC

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Jean-Pierre Lacroix, yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ashyigikiye ko ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSCO bwo kugarura amahoro mu gihugu cye zihaguma.

 

Ibi Jean-Pierre Lacroix yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025, mu gace ka Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mugabo ari mu ruzinduko muri RDC kuva ku wa 3 Nzeri 2025. Yavuze ko yaganiriye n’abayobozi b’iki gihugu batandukanye barimo Perezida Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa, bamubwira ko bashaka ko ubutumwa bwa MONUSCO bukomeza.

Ati “Ubutumwa budaca ku ruhande nahawe na Perezida wa RDC ndetse na Minisitiri w’Intebe ni uko ubuyobozi bwa RDC bushaka ko MONUSCO iguma mu gihugu, kugira ngo ikomeze akazi kandi ubufatanye bwacu nabwo bukomeze ndetse bwongererwe imbaraga.”

Aya magambo ya Jean-Pierre Lacroix aje mu gihe ku wa 9 Nzeri 2025 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateganyijwe inteko rusange ya Loni, izanagaruka no ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC.

Ni mu gihe kandi mu mezi make azakurikiraho hazasuzumwa niba manda ya MONUSCO ishobora kuvugururwa cyangwa ubu butumwa bwashyirwaho iherezo.

Mbere Félix Tshisekedi yavugaga ko adashyigikiye ubutumwa bwa MONUSCO kuko nta musaruro bwatanze, ndetse yifuzaga ko izi ngabo ziva mu gihugu cye.

Kugeza ubu asa n’uwahinduye imvugo nyuma y’aho izi ngabo zemeye kumushyigikira mu rugamba arimo n’abarwanyi ba AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments