Perezida Tshisekedi wa RDC yabeshye ibihugu by’i Burayi ko atigeze agira imyitwarire gashozantambara ku Rwanda nyamara yararahiriye ku mugaragaro ko azarasa i Kigali bidasabye kuva ku butaka bw’igihugu cye.
Mu nama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, yatangiye kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025, Tshisekedi yigaragaje nk’umuntu w’umunyamahoro wahoze yifuza gukemura amakimbirane igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.
Ati “Nta gihe nigeze imyitwarire gashozantambara ku Rwanda cyangwa Uganda cyangwa undi muturanyi wacu. Uyu munsi twembi twashobora guhagarika ubu bushyamirane.”
Amagambo Tshisekedi yavugiye i Bruxelles muri iyi nama ahabanye n’ayo yavugiye muri RDC kuko inshuro nyinshi yibasiye Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame ubwe, amwita Hitler n’andi mazina mabi agamije kumwambura agaciro.
Mu mpera za 2023, ubwo Tshisekedi yarangizaga ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko mu gihe M23 yatera Umujyi wa Goma, azasaba imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo kurasa i Kigali.
Ati “Isasu rya mbere ryabo nirigwa muri Congo, i Goma cyangwa agace kagafatwa, nzahuriza hamwe abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbasabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”
“Ntimugire ubwoba, igisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma. Kagame ntazarara mu nzu ye, azajya kurasa mu ishyamba. Akinishe abandi bantu, ntakine na Fatshi Beton.”
Muri Gicurasi 2024, Tshisekedi yabwiye Le Figaro ko agitekereza gutera u Rwanda, ariko ko muri icyo gihe yari agihugiye muri gahunda zo guteza imbere igihugu.
Yagize ati “Cyane rwose, intambara irashoboka, sinabibahisha. Ariko nshaka kwegeza inyuma hashoboka igihe ntarengwa, ngashyira imbaraga zacu mu iterambere rya teritwari 145 zigize RDC kurusha gushora mu gisirikare.”
Mu rwego rwo gusohoza umugambi we, Tshisekedi yashyize imbaraga mu bufatanye bw’ingabo za RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya u Rwanda, winjizwa mu gisirikare cy’igihugu cye.
Muri Nzeri 2024, ubwo intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zari mu biganiro bya Luanda zari zamaze kumvikana kuri gahunda yo gusenya FDLR, Tshisekedi yahamagaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuri telefone, Thérèse Kayiwamba Wagner, amubuza gusinya.
Nubwo Tshisekedi avuga ko ashaka kubana neza n’u Rwanda, ntiyemera ibyatuma bigerwaho kuko mu cyumweru gishize na bwo yabujije intumwa za RDC gusinya amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu by’ubukungu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateguye umushinga w’aya masezerano, zari zagaragaje ko uretse kuba ubufatanye bw’u Rwanda na RDC bwatuma amakimbirane yabyo ahagarara, bwabifasha gutera imbere no kugira amahoro n’umutekano birambye.



