Urukiko rwo mu mujyi wa Nabeul muri Tunisia rwakatiye urwo gupfa Saber Chouchane, umugabo w’imyaka 56, nyuma yo gushinjwa gutuka Perezida Kais Saied no gusebya inzego z’umutekano ku mbuga nkoranyambaga.
Ni amakuru yatangajwe n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Tunisia (LTDH) n’umwunganizi mu mategeko wa Saber Chouchane.
Me Oussama Bouthalja, wunganira Chouchane, yabwiye Reuters ko umukiliya we ari umuntu usanzwe, udafite amashuri menshi, wagiye yandika ubutumwa bunenga Perezida ku rubuga rwa Facebook mbere y’uko afatwa umwaka ushize.
Ati “Urukiko rwamukatiye urwo gupfa kubera ibyo yanditse kuri Facebook. Ni icyemezo giteye ubwoba kandi kidasanzwe mu mateka yacu.”
Ntihigeze hatangazwa ubutumwa Saber Chouchane yatambukije bwafashwe nko kunenga Perezida n’inzego z’umutekano.
Ministeri y’Ubutabera ntacyo yahise itangaza kuri uru rubanza. Nubwo hari ubwo inkiko muri Tunisia zemeza ibihano by’urupfu, nta na rimwe byigeze bishyirwa mu bikorwa mu myaka irenga 30 ishize.
Murumuna wa Chouchane, Jamal Chouchane, yabwiye Reuters ko bababajwe bikomeye n’iki cyemezo cy’urukiko.
Ati “Dusanzwe tubayeho mu bukene, none ubu ubukene bwiyongeraho n’akarengane.”
Iki cyemezo cyakuruye uburakari n’impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage n’abanyapolitiki benshi bacyamaganye, bakavuga ko ari uburyo bwo gutera ubwoba no kurushaho gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Saied.