Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Bufaransa: Nicolas Sarkozy agiye kumenyeshwa aho azafungirwa

U Bufaransa: Nicolas Sarkozy agiye kumenyeshwa aho azafungirwa

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, w’imyaka 70, kuri uyu wa Mbere aramenyeshwa igihe azatangirira igifungo cy’imyaka itanu na gereza azagikoreramo, nyuma yo guhamywa n’urukiko rw’i Paris ko yakoresheje amafaranga ya Muammar Gaddafi mu matora yo mu 2007.

 

Urukiko rwakatiye Nicolas Sarkozy muri Nzeri 2025, aba Perezida wa mbere w’u Bufaransa kuva mu Ntambara ya kabiri y’Isi ndetse n’uwahoze ayobora igihugu cyo mu Burayi, ugomba kujya muri gereza nyuma yo kuva ku butegetsi.

Sarkozy yahamijwe kuba yaragiranye amasezerano n’uwahoze ari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, agamije kubona inkunga y’amafaranga yo gukoresha mu matora yo mu 2007.

Abashinjacyaha bavuze ko nyuma yo guhabwa iyo nkunga, Sarkozy yagombaga gufasha Gaddafi kongera kugira igikundiro ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko igihugu cye cyashinjwe uruhare mu bitero by’indege byabereye Lockerbie muri Ecosse mu 1988, n’ibyo muri Niger byahitanye abantu amagana mu 1989.

Nubwo yahamijwe ibi byaha, Sarkozy yakomeje kwamagana icyemezo cy’urukiko, avuga ko ari “ikandamiza n’akarengane”, maze ajuririra icyemezo.

Nubwo yajuriye, amategeko y’u Bufaransa ateganya ko igifungo cyatangira gushyirwa mu bikorwa. Biteganyijwe ko azashyirwa mu gice cy’abafungwa bafite umutekano wihariye, cyangwa se mu cyumba cyihariye.

Umunyamategeko we ashobora gusaba ko arekurwa by’agateganyo, ariko azakomeza gufungwa kugeza igihe urukiko rw’ubujurire ruzafatira icyemezo.

Sarkozy asanzwe afite ibindi bibazo by’amategeko, birimo icyaha yahamijwe cyo gusaba umucamanza ruswa mu 2014, aho yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, harimo amezi atatu yamaze afungiwe mu rugo akoresha igikomo cy’ikoranabuhanga. Yongeye gukatirwa umwaka umwe (amezi atandatu afunzwe, andi atandatu asubitse) ku byaha byo gukoresha amafaranga atemewe n’amategeko mu matora yo mu 2012. Urukiko rw’Ikirenga ruzatangaza umwanzuro ku bujurire bwe mu mpera z’ukwezi gutaha.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments