Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUU Bufaransa: Urukiko rwashimangiye ko Zigiranyirazo adashyingurwa muri Orléans

U Bufaransa: Urukiko rwashimangiye ko Zigiranyirazo adashyingurwa muri Orléans

Urukiko rw’ubutegetsi rwo mu Bufaransa rwashimangiye icyemezo cya Meya w’akarere ka Orléans, Serge Grouard, cyo kudashyingurayo Protais Zigiranyirazo wakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Umwanzuro w’uru rukiko wasomwe kuri uyu wa 28 Kanama 2025, ugira uti “Urukiko rw’ubutegetsi rwa Orléans rushimangiye icyemezo cyo kwanga ko umurambo wa ‘Mr. Z’ wari mu butegetsi bw’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yo mu 1994 ashyingura muri Orléans.”

Uru rukiko rwagaragaje ko rwanze ko Zigiranyirazo ashyingurwa mu irimbi rinini rya Orléans, mu rwego rwo kwirinda ko ituze rusange ryahungabana, kuko uyu muhango wari kwitabirwa n’abarenga 400 bashoboraga kugira imva ye urwibutso rw’abajenosideri.

Abo mu muryango wa Zigiranyirazo n’inshuti zabo bateganyaga kumushyingura muri iri rimbi kuri uyu wa 28 Kanama. Tariki ya 26 Kanama, Meya Grouard yarabyanze.

Ibiro bya Meya Grouard byasobanuye ko ‘Mr. Z’ adashobora kwemera ko umuntu uvugwaho kugira uruhare muri Jenoside no mu rupfu rwa Dian Fossey ‘Nyiramacibiri’ wabungabungaga ubuzima bw’ingagi zo mu birunga, ashyingurwa muri iri rimbi.

Zigiranyirazo yabaye Perefe wa Ruhengeri kuva mu 1974 kugeza mu 1989. Mu gihe yayoboraga iyi Perefegitura, yari yarayigize nk’akarima ke kuko yavugwaga mu bikorwa bitemewe n’amategeko byakorerwaga muri Pariki y’Ibirunga.

Muri ibi bikorwa harimo kwambutsa ikiyobyabwenge cya Cocaïne, amabuye y’agaciro, ingagi n’ibice byazo, byose byajyanwaga i Paris mu Bufaransa. Bivugwa ko ubwo Nyiramacibiri yari amaze kubivumbura, Zigiranyirazo na mushiki we akaba n’umugore wa Juvénal Habyarimana, Agathe Kanziga, bamwicishije mu 1985.

Ubwo Zigiranyirazo yavaga ku mwanya wa Perefe, yagiye kwiga muri Canada. Mu 1994 ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zabohoraga u Rwanda, yahungiye mu Bubiligi, afatirwayo mu 2001, ashyikirizwa ubutabera.

Zigiranyirazo yapfiriye muri Niger tariki ya 3 Kanama 2025. Yabaga mu nyubako y’Umuryango w’Abibumbye kuko yari yarabuze igihugu kimwakira nyuma yo kurekurwa n’urukiko rw’uyu muryango rwabaga i Arusha muri Tanzania.

Umurambo we wagejejwe mu Bufaransa tariki ya 19 Kanama, ubikwa mu gace ka Saran. Icyo gihe umuryango we wari wizeye ko uzamushyingura mu irimbi rinini rya Orléans.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments