Abantu 36 harimo abana, baguye mu muvundo wabaye ahakorerwaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu majyepfo y’u Buhinde ya Tamil Nadu, ku wa 27 Nzeri 2025.
Ibihumbi by’abantu bari bateraniye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida, cyateguwe n’umunyapolitiki Vijay, mu karere ka Karur.
Ibitangazamakuru byo muri ako gace byantangaje ko iki gikorwa cyatinze gutangira. Amashusho yanyujijwe kuri televiziyo yagaragazaga abantu bamwe bazengera bakitura hasi bari mu kivunge.
Umuyobozi witwa Senthil Balaji yabwiye itangazamakuru ko muri uyu muvundo hari abantu 36 bahaburiye ubuzima abandi 50 bagakomereka.
Minisitiri w’Ubuzima Ma Subramanian yavuze ko mu bapfuye harimo abagore 16, abagabo icyenda n’abana batandatu.
Ubuyobozi bwemeje ko imiryango yabuze abayo ihabwa impozamarira ya miliyoni y’ama- Rupees mu gihe hagikorwa iperereza.