Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Buholandi bugeze kure gahunda yo kohereza abimukira muri Uganda

U Buholandi bugeze kure gahunda yo kohereza abimukira muri Uganda

Leta y’u Buholandi igeze kure gahunda yo kohereza abimukira muri Uganda, nyuma y’uko impande zombi zikomeje ibiganiro mu rwego rwo kugera ku masezerano yemeranyijweho.

 

Amakuru avuga ko u Buholandi bumaze igihe mu biganiro na Uganda. Abimukira bazoherezwa muri Uganda ni abazaba bimwe ibyangombwa byo gutura mu Buholandi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bivugwa ko abazoherezwa muri Uganda ari abazaba baturutse mu bihugu biri hafi yayo, nubwo bishoboka ko n’abaturutse kure nabo bashobora kuzoherezwa muri icyo gihugu.

Ku rundi ruhande, aya masezerano ajya gusa nk’ayo u Rwanda rwari rwagiranye n’u Bwongereza, ariko ntashyirwe mu bikorwa nk’uko byari byemeranyijweho.

Ingingo y’abimukira ni ingingo ikomeye cyane mu Buholandi ku buryo iki gihugu cyashyizeho ingamba zo kugabanya umubare w’abimukira bajyayo.

Mu 2023, iki gihugu cyakiriye dosiye ibihumbi 38 z’abimukira bifuzaga gutura muri icyo gihugu, inyongera ya 8% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments