Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Burayi bwiteguye gufatira ibihano ibihugu bikomeje gukorana n’u Burusiya

U Burayi bwiteguye gufatira ibihano ibihugu bikomeje gukorana n’u Burusiya

Ibihugu by’u Burayi byagaragaje ko byiteguye gufatira ibihano ibihugu bikomeje gukorana n’u Burusiya, bigatuma bubasha guhangana n’ingaruka z’ibihano byabufatiye.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU, wakunze gufatira ibihano u Burusiya mu bihe bitandukanye ariko byarushijeho kuba byinshi nyuma y’uko butangije intambara kuri Ukraine.

Nubwo bimeze bityo, ngo bigaragara ko u Burusiya bwakomeje gukorana n’ibindi bihugu, bityo EU ikaba iteganya gufatira ibihano ibihugu bishobora kuba bifasha u Burusiya koroherwa n’umutwaro w’ibyo bihano abanyaburayi babufatiye.

U Burayi bumaze gufatira u Burusiya amapaki y’ibihano agera kuri 18 ndetse ngo biteganyijwe ko hashobora kubaho n’iya 19 ishobora kwemezwa mu kwezi gutaha.

Biteganyijwe ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga mu bihugu by’u Burayi, bagiye kongera guhurira mu nama izabera muri Denmark mu biganiro bishobora gusiga hafatiwe ibihano ibihugu byorohereza u Burusiya mu mikoranire.

Biteganyijwe ko mu bihano u Burayi bushobora gufata harimo guhagarika gutumiza, gucuruza cyangwa kohereza ibicuruzwa bitandukanye muri ibyo bihugu bishinjwa gufasha u Burusiya.

Binavugwa ko kandi u Burayi bushobora gutera indi ntambwe mu bihano byafatirwa u Burusiya ku bijyanye na Peteroli na gazi, urwego rw’imari n’ubucuruzi bw’ibicuruzwa byo muri icyo gihugu.

Ibihano u Burusiya bwafatiwe ntabwo byigeze bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu nk’uko u Burayi bwabikekaga kuko u Burusiya bwahise bwerekeza amaso mu bihugu byo muri Asie, Uburasirazuba bwo hagati n’ibindi bitandukanye.

Bloomberg yanatangaje ko abayobozi ba EU na bo ngo bashyize igitutu kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bamusaba ko hafatwa izindi ngamba zikomeye ku bafatanyabikorwa b’u Burusiya mu by’ubucuruzi, gusa yakomeje kubigendamo gake.

Perezida Trump aheruka kugaragaza ko agiye gufatira ibihano bikomeye ibihugu bikomeje gukorana n’u Burusiya by’umwihariko ibiri muri BRICS ariko kugeza ubu u Buhinde ni bwo bwamaze gushyirirwaho imisoro ya 50% ku bicuruzwa biturukayo harimo 25% yashyizweho kubera kugura ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments