Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje Sgt Sadiki Emmanuel uherutse gufatirwa mu Burundi yarenze umupaka atabigambiriye, yagaruwe mu gihugu mu cyumweru gishize nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi.
Sgt Sadiki yafatiwe mu Burundi ku itariki 24 Nzeri 2025 nyuma y’uko yayobye akambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Yahise atabwa muri yombi na Polisi y’u Burundi afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera ndetse igisirikare cy’icyo gihugu kibyemeza binyuze mu itangazo.
Igisirikare cy’u Rwanda na cyo kibinyujije mu itangazo cyatangaje ko cyababajwe n’ifatwa rya Sgt Sadiki ariko ko hagiye gukoreshwa uburyo bwa dipolomasi bushoboka hagati yacyo na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo kimugarure mu Rwanda.
Ni byo byakozwe maze mu cyumweru gishize, uwo musirikare agarurwa mu gihugu.