Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iby’isanzure mu Burusiya (Roscosmos), Dmitry Bakanov, yatangaje ko bagiye kumurika internet ikoresha ikoranabuhanga rya satelite, ishobora kuzaba irusha ubushobozi ubw’iya Starlink ya Elon Musk.
Internet ya Starlink ni umushinga w’Ikigo SpaceX kizobereye mu by’ikoranabuhanga cy’umuherwe w’Umunyamerika, Elon Musk. Irihuta cyane kuko ishobora kugendera ku muvuduko wo hejuru wa megabits 250 ku isegonda.
Iyi internet ni na yo yagize uruhare runini mu ntambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya kuko yafashije ab’i Kyiv gukora ubugenzuzi, guhuza ibikorwa by’intambara no kwifashisha drones ku mirongo y’imbere mu ntambara.
Banakov yavuze ko bitarenze mu Ukuboza 2025, bazaba bamuritse internet ikoresha ikoranabuhanga rya satellite ndetse izaba imeze neza no kurusha iya starlink.
Ati “Tumaze kugerageza satelite nyinshi mu isanzure. Umusaruro wakomeje kwiyongera. Turi kugendera ku muvuduko wo hejuru kugira ngo bigerweho.”
Uyu muyobozi aherutse kuvuga ko uyu mushinga bari gushyira mu bikorwa nurangira Ingabo z’u Burusiya zizaba zifite ubushobora kugenzura byuzuye drones zose zishobora kubugabwaho mu bitero bitandukanye.
SpaceX ni cyo kigo gifite satelite nyinshi mu isanzure, kuko zirenga 7000. Internet ya Starlink yatangiye gutangwa neza mu 2020. Kugeza ubu ikoreshwa n’abarenga miliyoni esheshatu bo mu bihugu birenga 140.
