Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Burusiya bwahanuye ‘drones’ 251 za Ukraine zirimo n’iyaganaga i Moscow

U Burusiya bwahanuye ‘drones’ 251 za Ukraine zirimo n’iyaganaga i Moscow

Leta y’u Burusiya yatangaje ko igisirikare cyayo cyarashe ‘drones’ 251 za Ukraine mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ukwakira 2025.

 

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya binyuze ku rubuga rwa Telegram, “mu ijoro ryashize, sisitemu zishinzwe kurinda ikirere z’u Burusiya zarashe drones 251 za Ukraine.”

Iyo minisiteri ivuga ko izo drones nyinshi zarashwe mu majyepfo y’igihugu, harimo 61 zari hejuru y’amazi y’Inyanja y’Umukara n’izindi 40 zari zerekeje mu gace ka Crimea, kigaruriwe n’u Burusiya kuva mu mwaka wa 2014.

Izindi drones nyinshi ngo zaguye mu turere twa Kursk na Belgorod, hamwe n’ahandi hafi y’umupaka wa Ukraine, nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabitangaje.

Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, nawe yatangaje ko indi drone yari yerekeje mu murwa mukuru yarasiwe mu nzira. Yongeyeho ko inzego zishinzwe ubutabazi zahise zijya ahaguye ibisigazwa byayo.

U Burusiya bumaze igihe bugaba ibitero bya hato na hato ku butaka bwa Ukraine, byiganjemo ibisasu bya misile na drones, bigamije gusenya ibikorwaremezo by’ingufu n’iby’itumanaho.

Ku rundi ruhande, Ukraine imaze igihe igaragaza ibikorwa byo kwihorera, yibasira inganda z’itwaro, iza peteroli n’ibindi bikorwaremezo by’ubukungu biherereye mu Burusiya.

Intambara hagati y’ibi bihugu yatangiye muri Gashyantare 2022, ikaba ikomeje gukaza umurego, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko impande zombi zicara ku meza y’ibiganiro hagamijwe kugarura amahoro mu karere.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments