Nyuma y’impanuka nyinshi zateje impfu cyane cyane mu Budage, aho bikekwa ko mu byabiteye harimo n’uburyo bwo gufungura imiryango bugoye, u Bushinwa bwatangaje ko bugiye gufata icyemezo cyo kutazongera gukora imodoka zikoresha ‘sensor’ cyangwa ‘automatique’ mu kuzifungura.
Ni icyemezo gishobora kugira ingaruka ku nganda z’imodoka zitandukanye kuko ubwo buryo bukoreshwa mu modoka za Tesla, BMW, Nio, Mercedes na Xpeng.
Uburyo bwa sensor na automatique mu gufungura imodoka ni ikoranabuhanga rigezweho rifasha umuntu gufungura imiryango y’imodoka adakozeho cyangwa gukoresha imbaraga z’intoki.
Mu ntangiriro za Nzeri 2025, habaye impanuka ikomeye i Schwerte hafi ya Dortmund mu Budage, Umuvugizi wa Polisi muri iki gihugu, yatangaje ko yahitanye abantu batatu barimo umugabo n’abana be babiri bari mu modoka ya Tesla ikoresha amashanyarazi, yagonze igiti ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro.
Abashinzwe serivisi z’ubutabazi bavuze ko bagerageje gufungura imiryango y’imodoka ngo babatabare ariko kubera ko aho bafungurira ku miryango hari hamaze gushya burundu birangira bahiriyemo barapfa.
Itangazamakuru ryo mu Bushinwa ryatangaje ko inzego z’ubutegetsi muri icyo gihugu ziri gutegura amategeko azahagarika ubwo buryo bw’ikoranabuhanga rya ‘sensor’ mu 2027 ku mpamvu z’umutekano.
Bavuze ko imodoka zizemererwa gukoresha ubu buryo bwa tekinoloji ariko nanone igomba kugira uburyo bwa ‘mannuel’ bwo gufungura mu gihe cy’ubutabazi.
Ni umwanzuro watangiye guteza impungenge mu nganda z’imodoka z’u Bushinwa, aho imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi zifite ubu buryo.
U Bushinwa buramutse bushyize mu bikorwa iryo tegeko, bishobora kugira ingaruka ku bakiliya bo mu Burayi, mu Buholandi, abakora imodoka nka Nio na Xpeng n’abandi batandukanye hirya no hino ku Isi.