Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Bushinwa bwamaganye Amerika ishaka kubuza indege zabwo gukoresha ikirere cy’u Burusiya

U Bushinwa bwamaganye Amerika ishaka kubuza indege zabwo gukoresha ikirere cy’u Burusiya

U Bushinwa bwamaganye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugambi wo gukumira indege z’ibigo byabwo by’ubwikorezi bwo mu kirere, gukoresha ikirere cy’u Burusiya, bugaragaza ko ari nko gutema ishami ry’igiti umuntu yicayeho, kuko iki cyemezo gishobora guhungabanya n’ubukungu bwa Amerika.

 

Ku wa 9 Ukwakira 2025 ni bwo Amerika yatangaje ko ishaka gukumira ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere byo mu Bushinwa kuba indege zabyo zakoresha ikirere cy’u Burusiya zaba iziva cyangwa izijya muri Amerika.

Minisiteri y’Ubwikorezi muri Amerika yavuze ko indege z’u Bushinwa kuba zakoresha ikirere cy’u Burusiya biha ibyo bigo amahirwe y’imikorere kurusha ibyo muri Amerika cyane ko iby’i Washington bitemerewe kunyura hejuru y’ikirere cy’i Moscow.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, yavuze ko ayo mabwiriza azahombya ibigo bya Amerika mu buryo bukomeye, asaba ab’i Washington gutekereza kabiri ku ngaruka z’ibyemezo bafashe.

Umuvugizi w’iyi minisiteri, Guo Jiakun, yagize ati “Aho guhana ibindi bihugu n’abagenzi batandukanye ku Isi, ntekereza ko iki ari cyo gihe ngo Amerika yicare itekereze kuri politiki zayo n’uburyo zigira ingaruka ku bigo by’ubucuruzi by’Abanyamerika.”

Ikirere cy’u Burusiya ni cyo cya hafi mu ngendo zihuza Aziya, Burayi na Amerika y’Amajyaruguru. Uretse gukoresha amasaha make bitanuma hakoreshwa amavuta make, igiciro cy’ingendo muri rusange kikagabanyuka.

Nubwo bimeze bityo, kuva mu 2022 ubwo hatangiraga Intambara ya Ukraine, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byakumiriwe n’u Burusiya ku gukoresha ikirere cyabwo.

Bwari uburyo bwo kwihimura kuko n’ibyo bihugu byari byarakumiriye indege z’u Burusiya. Icyakora u Bushinwa bwo bwari bucyemerewe kugikoresha, ari yo mpamvu Amerika ivuga ko byungura Abashinwa, Abanyamerika bo bakabigwamo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments