Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Bushinwa bwamuritse intwaro zihambaye, butanga ubutumwa kuri Amerika

U Bushinwa bwamuritse intwaro zihambaye, butanga ubutumwa kuri Amerika

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya kandi zishobora kurasa mu ntera ndende, mu birori bya gisirikare byitabiriwe na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin hamwe n’uwa Koreya y’Epfo Kim Jong Un.

 

Kuri uyu wa 3 Nzeri 2025, ni bwo ibi birori byabereye ku kibuga cya Tiananmen Square i Beijing, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intsinzi.

Zimwe mu ntwaro zamuritswe, zirimo ,DF-26D yiswe Umwicanyi wa Guam, DF-17 ifite ubushobozi bwo gusenya sisitemu ya Amerika yagenewe guhagarikira mu kirere ibitero by’umwanzi (THAAD), DF-61, ikoreshwa mu kurasa mu ntera ndende (ICBM), na HQ-29, yiswe Pack-3, yifashishwa mu kurinda umutekano wo mu kirere.

Muri ibyo birori hakozwe akarasisi kadasanzwe aho indege z’intambara za J-20S na J-35A zanyuraga hejuru, zerekana ko no mu kirere u Bushinwa bwiteguye.

Intwaro yatumye Isi ikangarana n’iyiswe DF-26D, ifite ubushobozi bwo kurasa intera irenga kilometero 4.000, bivuze ko ishobora kurasa ku birindiro by’ingabo za Amerika biherereye i Guam.

DF-61 na yo yatumye benshi bayitangarira. Ijya gusa na DF-41, imwe mu ntwaro zikomeye z’u Bushinwa, Gusa yo yisumbuyeho kuko ifite ubushobozi bwo kurasa intera irenga kilometero 12.000 ari nako itwaye missile nyinshi icyarimwe, bisobanuye ko yarasa ku ubutaka bwa Amerika bwose.

Mu rwego rwo kwubaka ubwirinzi, iki gihugu, cyamuritse HQ-29, missile ifite ubushobozi bwo gusenya indege, missile ndetse n’ibyogajuru byahirahira gutera ikirere cy’u Bushinwa, byerekana intumbero y’u Bushinwa yo kubaka urwego rw’ubwirinzi rugera no mu isanzure.

Abahanga mu bya gisirikare bavuga ko ibi bitari imyiyereko y’intwaro isanzwe gusa, ahubwo ari ubutumwa bukomeye iki gihugu cyahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibirori byitabiriwe na Perezida w’u Burusiya Vlafimir Putin n’uwa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments