U Bushinwa bwahishuye ko bwarakajwe n’ubwato bw’intambara bya Canada na Australia bwanyuze mu mazi ya Taiwan ari hagati y’Ikirwa cya Taiwan n’Umugabane wa Aziya, buvuga ko cyari igikorwa cy’ubushotoranyi.
Mu itangazo ry’Ingabo z’u Bushinwa zikorera mu Burasirazuba, ryavuze ko “Imyitwarire ya Canada na Australia yatanze ubutumwa bubi kandi byongera ibyago by’umutekano muke.”
Ubwato bwa Canada, HMCS Ville de Quebec n’ubwa Australia, HMAS Brisbane, bwombi bwinjiye muri ayo mazi, mu gitondo cyo ku wa 6 Nzeri, nyuma y’umunsi umwe Beijing ishinje ibyo bihugu guhungabanya kubangamira umutekano muri ibyo bice kubera imyitozo ya gisirikare ibyo bihugu biri kuhakorera.
Umuvugizi w’Ikigo cya Gisirikare muri Australia yatangaje ko urugendo rw’ubwato bw’ibi bihugu yagize ku ya 6 no ku ya 7 Nzeri, rwari urugendo rusanzwe rutari rugamije guhungabanya umutekano w’u Bushinwa.
Yongeyeho ati “Ubwato n’indege bya Australia bizakomeza gukora ingendo mu nyanja hirya no hino, hubahirijwe amasezerano mpuzamahanga, cyane cyane amategeko ya Loni agenga inyanja.”
Ubuyobozi bwa Canada bwo bwirinze kugira icyo buvuga kuri urwo rugendo, ariko buvuga ko ubwato bwabo Ville de Québec, buri mu bikorwa bya ’Operation Horizon’, umushinga w’iki gihugu, ugamije guteza imbere amahoro n’umutekano muri Indo-Pacifique.