Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Bwongereza: Igikomangoma Andrew yiyambuye izina n’icyubahiro by’i Bwami

U Bwongereza: Igikomangoma Andrew yiyambuye izina n’icyubahiro by’i Bwami

Igikomangoma Andrew uvukana n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yatangaje ko yaretse ku bushake izina rye ry’i Bwami ryo kwitwa ’Duke of York’, ndetse n’imidende n’icyubahiro bijyana.

 

Iki gikomangoma cyari kimaze igihe ku gitutu gikomeye gituruka ku kuba hari amakuru yamuhuzaga n’umunyemari Jeffrey Epstein, akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi, muri Amerika.

Ibyo byatumye abantu benshi basaba ingoma iyoboye mu Bwongereza ku mufatira ibihano kuko bisiga icyasha i Bwami. Ibyo byose bisa n’ibyatumye yemera ku bushake kureka ayo mazina n’imidari y’icyubahiro, ndetse no kureka kuba umunyamuryango wa Order of the Garter.

Mu itangazo rye yagize ati “Mu biganiro nagiranye n’Umwami n’umuryango wanjye mugari, twasanze ibyo birego bikomeje gutuma imirimo y’Umwami n’Umuryango w’i bwami idindira. Nahisemo, nk’uko nsanzwe mbigenza, gushyira inyungu z’umuryango wanjye n’igihugu imbere.”

Yavuze ko yasubiye ku cyemezo yafashe mu myaka itanu ishize cyo kwikura mu bifite aho bihuriye n’i bwami, akajya kubaho ubuzima bwe.

Yakomeje ashimangira ko nubwo yikuye mu by’i bwami atemera ibirego akomeje gushinjwa muri dosiye ya Epstein, ati “Nk’uko nabivuze kenshi, ndacyahakana nivuye inyuma, ibyo birego byose.”

Igikomangoma Andrew amaze imyaka myinshi atavugwaho rumwe, agaragara mu birego bitandukanye, birimo urubanza yarezwemo na Virginia Giuffre yemeye kwishyura ngo yirinde kuruburanamo, ibyo gucunga nabi umutungo, ndetse yavuzweho gukorana n’umugore ukekwaho kunekera u Bushinwa.

Nubwo azagumana izina rya Prince Andrew, ntazongera kwitwa Duke of York, izina yahawe n’umubyeyi we, Nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth II.

Igikomangoma Andrew yari asanzwe atakiri mu mirimo y’i bwami, yari yaranakuweho izina rya His Royal Highness (HRH) kandi atarongera kwitabira ibikorwa byemewe by’ibwami. Ubu, uruhare rwe ruri kugabanuka kurushaho.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments