Chris Philp ushinzwe gukurikirana ibirebana n’umutekano w’imbere mu Bwongereza mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs yatangaje ko Minisitiri w’Intebe Keir Starmer arara adasinziriye kubera gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yahagaritse, akaba nta gisubizo yari yayibonera.
Philip yavuze ko ishyaka ry’Abakozi rigihagarika iyi gahunda byatumye umutekano w’igihugu ujya mu kaga.
Yahamije ko Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ashobora kuba “aryama ntasinzire, akarara abira ibyuya” atekereza kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yahagaritse.
Biteganyijwe ko nyuma y’ikiruhuko cy’Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Yvette Cooper azayigezaho gahunda y’amavugurura ku byerekeye kwakira abimukira.
Philip yavuze ko kuva Guverinoma iyobowe n’Ishyaka ry’Abakozi yajyaho abimukira muri za hoteli biyongereyeho 8% nyamara guverinoma yari yabanje yari yarabagabanyijeho ku rugero rwa 50% mu gihe kitarenze amezi icyenda.
Ati “Iyo iryo gabanyuka rikomeza ubu nta mwimukira tuba dufite muri hoteli.”
BBC yanditse ko muri hoteli zitandukanye kugeza muri Kamena 2025, abimukira binjiye binyuranye n’amategeko bari bageze kuri 32.059 bavuye kuri 2.474.
Nubwo imibare idashyirwa hanze buri gihe, abo muri guverinoma bavuga ko hari 212 bagiye muri hoteli muri Nyakanga, na 210 muri Kanama.
Abanyeshuri b’abanyamahanga bahagurukiwe
Muri gahunda ya Yvette Cooper harimo ko abanyeshuri bo mu mahanga barangiza amasomo bakaguma muri iki gihugu bazajya bimwa visa zo kugumayo.
Igaragaza ko hari abarenga ibihumbi 15 bahita basaba ubuhungiro iyo barangije amasomo nubwo mu bihugu byabo nta kibazo kiriyo.
U Bwongereza buvuga ko bwabaye buhagaritse gahunda yo gusaba no kwemerera abari muri za hoteli kujyana imiryango yabo kuko budashaka ko abazirimo bakomeza kwiyongera.
Biteganyijwe ko buzashyira imbaraga mu gushaka ibihugu byakwakira abatemerewe ubuhungiro nubwo Cooper yirinze kuvuga ibyo bihugu bari mu biganiro.
Ni nyuma y’uko bashyize imbaraga mu mutekano ku mipaka ariko bifata ubusa kuko abimukira binjira mu gihugu binyuranye n’amategeko barushijeho kwiyongera.
Philip yagaragaje ko iyi gahunda itahashya abimukira binjira mu Bwongereza kuko n’ibyo gukaza umutekano wo ku mipaka byananiranye ahubwo bigateza ikibazo gikomeye.
Ati “Byateje ikibazo ku mupaka, ni ikibazo cy’umutekano. Twabonye abo bimukira muri za hoteli bakurikiranwaho ibyaha bikomeye harimo no gusambanya abagore n’abakobwa b’imyaka umunani.”
Yatanze urugero ku munya-Afghanistan wasambanyije umukobwa w’imyaka 15, mu rubanza rwe abamwunganira mu mategeko bavuga ko ari uko atari azi ko ari icyaha kuko mu muco w’ibabo ntacyo bitwaye.
Ati “Birarambiranye, bigomba guhagarara. Iyi Guverinoma ifite intege nke ku buryo itabasha gukora ibikenewe. Igikenewe ni ukabanza guhagarika abantu bose 100% binjira ku mupaka banyuze mu bwato buto.”
“Impamvu badashaka kubikora ni uko batabona ko ari ikibazo gikomeye, kuko bo babyiyemeje, bita cyane ku bijyanye n’ibyitwa uburenganzira bwa muntu ku bimukira binjira binyuranye n’amategeko kurusha uko barinda abaturage b’Abongereza.”
Kuva Guverinoma y’Ishyaka ry’abakozi igiye ku butegetsi abimukira binjirira mu muhora wa English Channel bariyongereye cyane barenga ibihumbi 127.