Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeDIPLOMACYU Rwanda na Maroc byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu by’igorora

U Rwanda na Maroc byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu by’igorora

Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bwashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’urwego nk’urwo rwo muri Maroc hagamijwe guteza imbere imikoranire hagati y’izo nzego mu kunoza ibijyanye n’igorora.

 

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Amagereza muri Maroc, Mohamed Salah Tamek na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Murenzi Evariste.

Ayo masezerano, agamije kugirana ubufatanye mu micungire y’amagereza, uburyo bwo kugorora no gusangizanya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere myiza y’amagereza n’amagororero n’uburyo bwiza bwo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano mu bihugu byombi.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Amagereza muri Maroc, Tamek, yavuze ko gushyira umukono kuri ayo masezerano y’imikoranire ari intambwe y’ingenzi cyane iganisha ku gusangira ubunararibonye mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’amagereza n’amagororero mu bihugu byombi.

Yavuze kandi ko bigamije gukomeza kunoza uburyo bwo gusubiza mu buzima busanzwe abantu bafunzwe barangije igihano.

Yashimangiye ko kwigira ku Rwanda ibyo rwagezeho nk’igihugu cy’inshuti mu nzego zitandukanye, bizatuma habaho ubufatanye mu miyoborere myiza mu by’amagereza n’urwego rw’igorora, binyuze mu kubaka ubushobozi bw’abakozi b’urwego rw’Igorora by’umwihariko ku bijyanye no kugenzura no kurinda imfungwa ziba zigoye, umutekano w’Amagereza n’Amagororero no gufashanya mu bijyanye na tekinike ku mpande zombi.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Murenzi Evariste, yashimye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Maroc mu nzego zitandukanye binashingiye ku masezerano yashyizweho umukono mu Ukwakira 2016 yagize uruhare mu mikoranire y’ibihugu byombi.

Yavuze ko isinywa ry’aya masezerano rizafasha guteza imbere isaranganya ry’ubumenyi n’imikorere myiza mu micungire y’amagereza, hagamijwe kongera ubushobozi bw’inzego no kunoza gahunda zo gusubiza abagororwa mu buzima busanzwe.

Yagaragaje icyizere ko hazaboneka n’izindi nzira nshya zo kwagura ubufatanye hagati y’impande zombi mu bindi byiciro.

Umubano w’u Rwanda na Maroc si uwa none kuko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano mu ngeri zitandukanye agamije kwimakaza ubufatanye.

Nko muri 2016, Umwami Mohammed VI yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rwaranzwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, arimo 19 arebana n’ishoramari mu mabanki, ubutwererane n’imikoranire isesuye hagati yabyo, korohereza abafite pasiporo z’abadipolomate kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi n’andi.

Muri 2019 ibihugu byombi byongeye gushyira umukono ku masezerano 12 y’ubufatanye, yasinyiwe i Rabat muri Maroc.

Kugeza ubu Maroc iri mu bihugu bitanga buruse nyinshi ku Banyafurika barimo n’Abanyarwanda.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments