U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyizeho imirongo y’ibikorwa by’urwego rw’umutekano ruhuriweho n’ibi bihugu byombi.
Iyi mirongo yashyiriweho mu nama y’uru rwego yahurije abahagarariye ibi bihugu i Addis Abeba muri Ethiopia kuva tariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2025, hashingiwe ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 27 Kamena.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere, yitabiriwe n’indorerezi zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Qatar, Intumwa y’Umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Komisiyo ya AU.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasobanuye ko u Rwanda, RDC ndetse n’indorerezi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington.
Uru rwego ruzwi nka JSCM (Joint Security Coordination Mechanism) ni rwo ruzakurikirana ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Muri JSCM, buri ruhande ruhagarariwe bihoraho n’abantu batari munsi ya batatu, barimo umusirikare, uwo mu rwego rw’ubutasi n’uhagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Amasezerano ya Washington asaba abagize uru rwego guhura buri kwezi. Nyuma y’aho inama yarwo ya mbere ibereye i Addis Abeba, biteganyijwe ko izindi zizajya zibera mu Rwanda na RDC.
Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, agira ati “Izindi nama zizajya zibera mu Rwanda no muri Congo, dusimburana.”
Buri uko habaye inama ya JSCM, hazajya hategurwa raporo y’ibyemejwe, ishyikirizwe ibisirikare, ubutasi ndetse na za Minisiteri ku mpande zombi.
Abanyamuryango bahoraho b’uru rwego basabwa kujya bitabira buri nama bose, kandi buri gihugu gisabwa gutoranyamo umwe uzajya avugana n’abo ku rundi ruhande, kugira ngo bategure gahunda igomba gukurikiraho.
Biteganyijwe ko imirimo y’uru rwego izarangira mu minsi 90, kuko ni bwo biteganyijwe ko ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizaba birangiye.
Mu gihe bizaba birangiye, hazakurikiraho gahunda yo gushyira Uburasirazuba bwa RDC ku murongo mu rwego rw’umutekano, izamara iminsi 30.