U Rwanda na Sénégal byasinye amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi azorohereza abaturage bo ku mpande zombi gukora ingedo zo mu kirere.
Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo bugaragaza ko amasezerano yasinywe arimo ingingo yo gufungurirana ikirere, gushimangira kurushaho ubuhahirane mu by’ubukungu no kongera amahirwe y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Sénégal.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, wayashyizeho umukono ku ruhande rw’u Rwanda yavuze ko aya masezerano kuri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere ari “intambwe nshya ikomeye ishimangira umubano mwiza usanzweho kandi iteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal.”
U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma. Uruheruka ni urwo Perezida Kagame yagiriyeyo ku wa 31 Kanama 2025 ubwo yari yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS).
Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.
