Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUU Rwanda n’u Bushinwa byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare

U Rwanda n’u Bushinwa byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa kuri uyu wa 17 Nzeri 2025 zagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

 

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, na mugenzi we w’u Bushinwa, Admiral Dong JUN, ubwo bari bitabiriye inama mpuzamahanga y’amahoro ya ‘Beijing Xiangshan Forum’.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yasobanuye ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu bufatanye bw’ibihugu byombi bwatangiye mu myaka myinshi ishize.

Umuryango FPR Inkotanyi na CPC (Communist Party of China) bihuje amateka y’ubutsinzi kuko imitwe y’ingabo iyashamikiyeho yarwanye urugamba rwo kubohora ibihugu, iharanira ubwigenge nyakuri, yubaka iterambere ritajegajega rishingiye ku kubaka ubushobozi bw’abaturage.

Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bushinwa zihuje imwe mu mikorere, cyane cyane yubakiye ku myitwarire myiza yo ku rwego rwo hejuru. Uburyo zikoramo akarasisi na bwo burasa.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 54. Ushingiye ahanini ku bufatanye mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

U Bushinwa bwaje imbere mu bihugu byaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda mu myaka itanu ishize, kandi ryiyongera umwaka ku wundi. Ryavuye kuri miliyoni 280 z’Amadolari mu 2020, rigera kuri miliyoni 460 z’Amadolari mu 2024.

Tariki ya 29 Nyakanga, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yamumenyesheje ko u Rwanda rwiteguye gushimangira uyu mubano.

Ambasaderi Gao na we yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda, hagamijwe inyungu z’Abanyarwanda n’Abashinwa.

Minisitiri Marizamunda yitabiriye Beijing Xiangshan Forum
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 54
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments