Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye u Burundi guhagarika intambara burimo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bisa no gusuka lisansi mu muriro.
Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku ruhare rw’u Burundi mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Scovia Mutesi.
Ingabo z’u Burundi ni zimwe mu zoherejwe n’Umuryango wa Afurika y’Ibirasurazuba, muri RDC mu butumwa bw’amahoro.
Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi yaje gufata icyemezo cyo kwirukana izi ngabo, azishinja kutarwana n’umutwe wa M23, hasigara iz’u Burundi zemeye kurwana ku ruhande rwe.
Kuva icyo gihe Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC zongerewe umubare ndetse zikomeje kugaragara zirwana ku ruhande rw’Ingabo za Leta ya RDC yifatanyije na FDLR ndetse na Wazalendo.
Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko kugeza ubu Ingabo z’u Burundi zigira uruhare mu bwicanyi bukomeje kwibasirwa Abanye-Congo b’Abatutsi ndetse n’Abanyamulenge.
Ati “Nk’uko tubizi ingabo z’u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa RDC zikaba zifatanya na Guverinoma ya Congo mu ntambara ihari harimo n’ibi byo kwibasirwa Abanyamulenge n’Abanye-Congo b’Abatutsi kandi biracyakomeza.”
Yakomeje avuga ko ibyo u Burundi bukora bibabaje kuko bisa no kongera lisansi mu muriro.
Ati “Ibyo ni ibintu bibabaje ariko Guverinoma y’u Burundi ikwiriye kumva ko itagomba kongera amavuta (lisansi) mu muriro, ko niba ishaka amahoro mu karere igomba kudakomeza iyi ntambara yo kwibasira Abanye-Congo, ni ngombwa ko Guverinoma y’u Burundi ibyumva, hanyuma ikagira uruhare mu kugarura amahoro muri aka karere.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yanenze icyemezo u Burundi bwafashe cyo gukoresha ikibuga cy’indege cya Bujumbura muri iyi ntambara, nk’ahantu hakoreshwa mu gutwara intwaro, ndetse hagahagurukirizwa n’indege nto zitagira abapilote, zigaba ibitero ku baturage b’Abanye-Congo.
Mu bihe bitandukanye u Burundi bwagiye buvuga ko nta cyiza u Rwanda rubwifuriza, ndetse ko rufite na gahunda yo kubutera.
Ni ibirego Nduhungirehe yahakanye, avuga ko nta shingiro bifite.
Ati “Ibyo barabivuze kandi urabizi ko atari ukuri, ibyo bahora babivuga. U Rwanda nta gahunda rufite yo gutera u Burundi.”
Muri Mutarama 2024 ni bwo Guverinoma y’u Burundi yafunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda.
Hari nyuma y’amarenga Perezida Ndayishimiye yari yaciye mu ijambo risoza umwaka wa 2023, ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kuzamba kurushaho ubwo ingabo zabwo zatangiraga gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri icyo gihe, byanavugwaga ko abayobozi bakuru ba FDLR bakorera inama mu Burundi ndetse ko banafite imitungo i Bujumbura; byose byashimangiraga umugambi wa Ndayishimiye wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.