Guveronama y’u Rwanda yamaganye ibirego bya Komisiyo y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) n’Ihuriro rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO) yashinje u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi bw’abasivili mu bice birimo Binza, Rutshuru muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINAFFET, ryatangajwe kuri uyu wa 22 Kanama 2025, rivuga ko ibyo birego bya OHCHR bidafite ishingiro ndetse ko uyu muryango ubwawo watangaje ko nta bimenyetso ufite bihagije kuri ubu bwicanyi.
Iyo raporo yari yatangajwe yagaragaje ko abo basivili bishwe na M23 ifashijwe n’Ingabo z’u Rwanda.
U Rwanda rwagaragaje ko ibirego nk’ibyo by’Umuryango wa Human Rights Watch bishingiye kuri izo raporo za UNJHRO na DHCHR bidafite ishingiro kandi nta gihamya gifatika kuko nta bimenyetso bifite.
Itangazo rikomeza riti “Ibirego bikomeje bya HCR nk’ibyo bya UNJHRO na DHCHR ntibifite ishingiro kandi nta bimenyetso. HCR yiyemereye ko ubwayo itigeze ibasha kugenzura iby’ubwo bwicanyi bwakorewe abasivili b’Abahutu muri icyo gihe kigera ku by’umweru bibiri.”
Rwakomeje rwerekana ko ibyo birego bidasobanutse bishobora kubangamira inzira y’amahoro mu Karere aho kuba igisubizo.
Ruti “Ibi birego bidasobanutse biteza ibibazo kurusha kuzana ibisubizo, ntabwo ari igisubizo nibura gishingiye ku iperereza ryizewe ahubwo byasohowe mu bitangazamakuru ikubagahu mu rwego rwo gushimangira ibyari bimaze gutegurwa. Iperereza ryigenga gusa ni ryo rizashobora gusobanura neza ibyo birego.”
U Rwanda rwongeye gushimangira ko Umuryango wa HRW umaze igihe ushinja u Rwanda ibinyoma.
Rwagaragaje ko ibyo birego bije mu gihe RDC na AFC/M23 bihanganye byitegura gusubira mu biganiro ndetse hari gushyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 hagati y’u Rwanda na RDC.
Rwibukije ko muri ayo masezerano hakubiyemo gusenya umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi uterwa inkunga na RDC kandi ari wo ntandaro y’amakimbirane, ihohoterwa n’urugomo bigaragara mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
U Rwanda rwashimangiye ko rukomeje guharanira amahoro, umutekano n’iterambere rirambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, harimo n’ibikorwa bigamije gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro yasinyiwe i Washington DC muri Leta zunze Ubumwe za Amerika no gushyigikira inzira y’ibiganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar hagati ya RDC n’umutwe wa M23.