Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryamaganye raporo y’umuryango Human Rights Watch (HRW) irishinja kwica abaturage barenga 140 mu duce twegereye Pariki y’Igihugu ya Virunga.
Ku wa 20 Kanama 2025, uyu muryango watangaje ko aba baturage “biganjemo Abahutu” biciwe mu midugudu 14 yo muri Gurupoma ya Binza muri teritwari ya Rutshuru hagati ya tariki 10 na 30 Nyakanga, kandi ngo bikekwa ko bishwe mu gihe AFC/M23 yahigaga abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kuko umaze imyaka myinshi uhagenzura.
Nubwo mu ntangiriro z’iyi raporo HRW ihamya ko abantu 140 bishwe na AFC/M23, harimo ikindi gika kivuga ko uyu muryango wabonye “urutonde rw’abantu 141 baba barishwe, baraburiwe irengero cyangwa se bikekwa ko bishwe.”
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku wa 20 Kanama yatangaje ko HRW yashinje iri huriro kwica abantu nyamara itarigeze yohereza abantu bayo mu bice birimo Nyamilima, Kiseguru, Kasave na Rubare ihamya ko biciwemo kugira ngo basuzume niba amakuru bahawe ari impamo.
HRW yasobanuye ko iyi raporo ishingira ku biganiro bya telefone yagiranye n’abatangabuhamya 25 barimo impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zikorera muri ibi bice, Kanyuka asubiza ko aba bantu ari abahezanguni bazwi ndetse n’abakozi ba Leta ya RDC.
Kanyuka yagaragaje ko kuba abayobozi bo muri HRW baragaragaye bitofozanya n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yise “umuhezanguni ruharwa w’iyi Leta”, Patrick Muyaya, ari ikimenyetso cyo kubogama k’uyu muryango.
Umuvugizi wa AFC/M23 yagaragaje ko igice cya Virunga gikoreramo imitwe myinshi ishyigikiwe na Leta ya RDC, irimo FDLR, ihuriro rya Nyatura, PARECO n’indi mitwe yo muri Wazalendo yagiye ikora ibyaha byinshi mu bihe bitandukanye, bityo ko kudashaka kumenya niba hari uruhare yagize mu bwicanyi buvugwa ari ukundi kubogama.
Ati “Kubera guhitamo ku bushake kwanga gushaka uruhare imitwe yindi yaba yaragize muri ubu bwicanyi, igakomeza guceceka ku mayeri yo kwegekanaho amakosa amenyerewe ku ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, HRW ihamywa kugira umurongo wo kubogama no gushinja AFC/M23 ibinyoma.”
AFC/M23 yagaragaje ko HRW yahindutse igikoresho cya Leta ya RDC, kuko ibikubiye muri iyi raporo biri mu murongo wayo.

