Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAUbugizi bwa nabi burakomeje mu Bwongereza; umusigiti watwitswe harimo abantu imbere

Ubugizi bwa nabi burakomeje mu Bwongereza; umusigiti watwitswe harimo abantu imbere

Umusigiti wo mu Bwongereza watwitswe n’abataramenyekana, mu gihe imbere hari harimo abantu babiri. Inzego zishinzwe umutekano zivuga ko ibyo bikorwa bifitanye isano n’urwango ruri kuzamuka mu gihugu.

 

Abantu babiri bambaye ibintu bihisha amasura yabo bagerageje kwinjira mu musigiti mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, bashaka gufungura umuryango ku ngufu, byanze bafata lisansi bayimenaho batsa umuriro ufata uwo musigiti.

Muri ayo masaha, umuyobozi w’uwo musigiti hamwe n’undi muntu umwe, bombi bari mu myaka 60 bari imbere, bari gusangira icyayi, baza kumva inyubako iri gushya, basohoka bihuta.

Ntabwo bizwi niba abakozi ibyo bikorwa, bazi abantu bari imbere mu mugisigiti.

Ibi bibaye nyuma y’aho ku wa Kane hagabwe igitero ku rusengero rw’Abayahudi mu Mujyi wa Manchester. Icyo gihe umugizi wa nabi waje kuraswa na Polisi, yatwaye imodoka ayiroha mu kivunge cy’abantu, arangije akuramo icyuma atangira kugitera abantu.

Abantu babiri bari bahise bapfa.

Ubuyobozi busobanura ko ibi bikorwa bishingiye ku rwango rukomeje kuzamuka rwibasira Abayisilamu ndetse n’urwibasira Abayahudi.

Umusigiti watwitswe imbere harimo abantu babiri gusa baza gusohokamo ntacyo babaye
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments