Urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rwinjije miliyoni $10.5 (asaga miliyari 15.3 Frw) mu cyumweru kimwe hagati ya tariki ya 11–15 Kanama 2025, binyuze mu kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga by’ubuhinzi (NAEB).
Mu bicuruzwa byoherejwe hanze harimo kawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo n’ibikomoka ku matungo. Kawa ni yo yinjije menshi cyane, ifite agaciro ka miliyari 6.1 Frw, bingana na 40% by’amafaranga yose yinjijwe.
Ibindi bicuruzwa bitandukanye, byiganjemo ibyoherejwe mu bihugu bya Afurika, byinjije miliyari 5 Frw.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2023/24), u Rwanda rwari rwinjije miliyoni $839.2 mu bicuruzwa by’ubuhinzi. Leta yihaye intego yo kugera kuri miliyoni $1.5 (asaga tiriyari 2 Frw) bitarenze 2028/29.