Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUbushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rwarushije ibindi bihugu bya Afurika guhashya Marburg

Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rwarushije ibindi bihugu bya Afurika guhashya Marburg

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda bugatangazwa mu Kinyamakuru cyo mu Bwongereza cyandika ku buzima cyitwa New England Journal of Medicine (NEJM) bwerekanye ko iyo ndwara yarwanyijwe mu buryo bwihariye bitanga umusaruro wo kugira impfu nke kurusha ahandi yagaragaye muri Afurika.

 

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ryayobowe na Dr. Nsanzimana Sabin uyiyobora. Bwatangajwe muri NEJM ku itariki 10 Nzeri 2025.

Nyuma y’uko butangajwe muri NEJM, Dr. Nsazimana yanditse ku rukuta rwe rwa X ati “Nyuma y’umwaka ubushakashatsi bwacu bwagaragaje uburyo twagendeye kuri siyansi dutahura virusi vuba tunayivura vuba. U Rwanda mu byumweru bike rwabashije guhagarika Marburg yari ihageze bwa mbere bituma ihitana abantu bake kurusha ahandi yagaragaye.”

Marburg yagaragaye bwa mbere mu Rwanda muri Nzeri 2024 mu bitaro by’i Kigali ihereye ku bakozi 20 bo kwa muganga irandurwa burundu mu Ukuboza 2024.

Nyuma yo kubona umurwayi wa mbere wa Marburg, byamenyekanye ko indwara yaturutse ku ducurama twitwa ‘Egyptian rousette bats’ twari mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kiri hafi y’Umujyi wa Kigali.

Abantu 66 ni bo basanganywe Marburg mu barenga 6.000 bapimwe. Abagize ijanisha rya 77% by’abasanganywe Marburg ni abakozi bo kwa muganga.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abantu 15 Marburg yahitanye mu Rwanda bangana na 23% bya 66 bayanduye bigaragaza umwihariko mu guhangana n’iyo ndwara.

Mu bindi bihugu bya Afurika Marburg yagaragayemo mu bihe bitandukanye birimo Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo n’ibindi yagiye ihahitana abarenga 50% by’abayanduye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rwarushije ibindi bihugu bya Afurika guhashya Marburg
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments