Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOUbuvuzi buzatangwa gute ahazakinirwa Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

Ubuvuzi buzatangwa gute ahazakinirwa Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko muri Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kubera mu Rwanda, nta serivisi z’ubuvuzi zizahagarara, ko ahubwo hari kurebwa uburyo abaturage bazoroherezwa kugezwaho serivisi z’ubuzima batabangamiwe n’ifungwa ry’ibikorwa bimwe na bimwe nk’imihanda.

 

Iyi Minisiteri yavuze ko bashyizeho gahunda z’imikoranire hagati y’ibigo nderabuzima, ibitaro n’amavuriro yigenga kugira ngo umuturage yivurize ahamwegereye nk’uko Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisante, Dr Rukundo Athanase, yabisobanuye.

Ati “Mu byo twagerageje gutegura ni uburyo bwo guhererekanya abarwayi, ku buryo nk’umurwayi uturutse i Burasirazuba wenda aje hano CHUK kandi icyo gice cya CHUK gifunze, uwo murwayi tuzamwohereza wenda za Kanombe kuko serivisi yagombaga kubonera CHUK n’i Kanombe irahari.”

Akomeza ati “Ibindi twakoze ni ukureba uburyo ba barwayi bafite rendez-vous batangira kugera kwa muganga hakiri kare cyangwa se no kubakira muri iki gihe kandi ibyo twarabikoze.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko n’ubwo imihanda myinshi izaba ifunze ariko hari amasaha iyo mihanda izajya iba ifunguye ndetse ko impinduka zose zizajya ziba bazajya bamenyesha abaturage.

Yagize ati “ Ibikorwa by’isiganwa bizajya bitangira hagati ya saa mbiri za mu gitondo na saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba, abantu bazajya baba babashije gutambuka mbere y’ayo masaha na nyuma y’ayo birumvikana ko ntakibazo bazahura na cyo.”

Akomeza avuga ko n’ubwo ayo ari yo masaha yagenwe bazajya bafungura imihanda hagendewe ku buryo irushanwa ryagenze, ku buryo rirangiye kare bazajya bafungura imihanda kare.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ni irushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n’amakipe y’ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, ritegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).

Irizabera mu mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments