Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOUCI yahaye Perezida Kagame umudali w’indashyikirwa mu mukino w’amagare

UCI yahaye Perezida Kagame umudali w’indashyikirwa mu mukino w’amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, ashima uruhare rwayo mu gutuma u Rwanda rwandika amateka.

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ni bwo Perezida Kagame yifatanyije n’abarimo Perezida wa UCI, David Lappartient n’Igikomangoma Albert II cya Monaco, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’isi y’Amagare wakoze byinshi bidasanzwe byatumye igenda neza.

Ati “Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”

Yakomeje ashimira Perezida Kagame wakoze uko ashoboye kose kugira ngo Afurika yandike amateka atari yakabayeho na rimwe mu myaka 103, hatangiye gukinwa Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ati “Perezida [Kagame] warakoze. Ntabwo tuzibagirwa uko igihugu cyawe cyatwakiriye. Ni iby’icyubahiro kukugira nk’umuntu ushyigikira amagare ndetse na Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ibyo bivuze byinshi kuri twe.”

“Uri uw’umumaro, duha agaciro uruhare wagize muri iki gikorwa. Tuzava mu Rwanda dufite ibihe tutazibagirwa, kandi twizeye ko nawe hari ibyo Shampiyona y’Isi y’Amagare yagusigiye utazibagirwa.”

Mu izina rya UCI, Lappartient yashyikirije Perezida Kagame umudali w’ishimwe usanzwe uhabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mikino yo gusiganwa ku magare.

Ati “Ndashaka kuguha umwabaro uhuye n’uhabwa abakinnyi begukanye amarushanwa muri iki cyumweru. Akira n’uyu mudali nk’ishimwe ry’uruhare wagize muri aya marushanwa ya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.”

Perezida Kagame yishimiye iki gihembo, na we ashimira iri shyirahamwe ryahisemo u Rwanda, kugira ngo rube igihugu cyandika amateka muri Afurika.

Ati “Ndagushimiye kubw’impano idasanzwe mumpaye. Ntabwo nakinnye mu isiganwa ariko natsinze, mwakoze cyane. Ndashimira ababyihishe inyuma bakoze bataruhuka. Mumenye ko imbaraga zanyu zitagendeye ubusa, mwarakoze cyane.”

Yongeyeho ko “Isiganwa ryagaragaje imbaraga mu mihanda ya Kigali. Amajwi menshi, abafana n’ibyishimo ni ibihamya by’imbaraga z’ubumwe ziri muri siporo. Turi hano kuko UCI yatugiriye icyizere nk’u Rwanda, u Rwanda rutewe ishema no kugira uruhare muri ibi bihe by’amateka yo gusiganwa ku magare. Mu Rwanda muhafate nko mu rugo, tuzakomeza kubakirana yombi.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko imbaraga zishyirwa mu ishoramari rya siporo, ari izo gutuma urubyiruko rubona amahirwe n’imbaraga zirufasha kugera ku nzozi zarwo z’ejo hazaza.

Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ni bwo Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali izashyirwaho akadomo. Hazakinwa isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo, ku ntera y’ibilometero 267,5 aho rizatangira saa 09:45 rigasozwa saa 16:45.

Ibi birori byarimo imbyino nyarwanda
Perezida wa UCI, David Lappartient yavuze ko batazibagirwa ibyo babonye i Kigali kuko amarushanwa yagenze neza
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ko bahawe ikaze no mu bihe bizaza

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments