Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOUCI yemeje ko uburyo burinda abakinnyi hakoreshejwe ‘GPS’ buzakoreshwa bwa mbere i...

UCI yemeje ko uburyo burinda abakinnyi hakoreshejwe ‘GPS’ buzakoreshwa bwa mbere i Kigali

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), ryemeje ko muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali, bwa mbere hazatangira gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga rikoresha ibyogajuru rikamenya aho uherereye rizwi nka GPS [Global Positioning System].

 

Kuva ku Cyumweru, tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, mu Rwanda hazatangira kubera isiganwa ry’amagare rihuza abakinnyi bakomeye baturutse mu bihugu bigera ku 111.

Ikigo cy’ikoranabuhanga mu by’umutekano cya SafeR, cyafatanyije na UCI hakorwa ikoranabuhanga ritanga umusanzu mu mutekano w’abakinnyi by’umwihariko abo gusiganwa ku magare.

Muri Kanama 2025, ubwo habaga isiganwa ry’abagore rya Tour de Romandie ryabereye mu Busuwisi, kuva ku gace ka 15 kugeza ku ka 17, hakozwe isuzuma kuri GPS irinda abakinnyi.

Nyuma yo kubona ko ubu buryo bwizewe ndetse bugahabwa umugisha, UCI yemeje abakinnyi bose uko ari 920 bazitabira isiganwa, bogamba kujya binjira mu muhanda bamaze guhabwa agakoresho k’iri koranabuhanga.

Aho ni mu byiciro by’abakiri bato batarengeje imyaka 19, abatarengeje imyaka 23, ndetse n’abakuze kandi hose mu bagore no mu bagabo, yaba abasiganwa n’ibihe cyangwa abasiganwa mu mihanda bisanzwe.

Aka gakoresho kazajya gashyirwa munsi y’intebe y’igare, habe hari itsinda riri kubagenzura bose aho bari kunyura mu mihanda, noneho mu gihe cy’impanuka, kuyoba cyangwa kugira ikindi kibazo, rimenyeshe imodoka iri gukurikira abakinnyi, imugereho mu gihe cyihutirwa.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko ari ikoranabuhanga ryaziye igihe kuko rizafasha mu kongera umutekano.

Ati “UCI, SafeR n’abandi bafatanyabikorwa turi gukora ibishoboka byose ngo twite ku mutekano w’abakinnyi. Kuzana GPS y’umutekano ni ikintu cyiza muri uyu mukino. Ikibazo cyose cyangwa impanuka izajya iba izagaragara kandi yitabweho vuba byihuse.”

Ikindi ni uko iri koranabuhanga rizagezwa no mu yandi marushanwa akurikiraho rizajya risuzuma umuvuduko wa nyawo abakinnyi bari kugenderaho.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments