Friday, January 9, 2026
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKEUganda, perezida Museveni Yanze kwitabira ikiganiro mpaka gihuza abakandida bahatanye mu matora.

Uganda, perezida Museveni Yanze kwitabira ikiganiro mpaka gihuza abakandida bahatanye mu matora.

Nk’uko bisanzwe muri Uganada, iyo amatora yegereje haba ibiganiro mpaka bihuza abakandida bose, maze buri wese akagaragaza imigabo n’imigambi ariko hakabaho no guhatwa ibibazo bijyanye n’imibereho ya buri munsi y’abaturage.

Ni muri urwo rwego, ku munsi w’ejo ku wa Mungu, saa tatu z’ijoro hari hitezwe ikiganiro gihuza abakandida ku mwanya wa perezida wa repubulika aho abatari bacye muri icyo gihugu bari biteguye guhangana gukomeye hagati ya Perezida Museveni na Robert Kyagulanyi, wamamaye nka Bobi wayine Bobi Wine.

Mu buryo butunguranye, Perezida Museveni ntiyitabiriye ikiganiro, aho abashinzwe ibikorwa bye byo kwiyamamaza bavuze ko yagize izindi nshingano byahuriranye, zijyanye no kwiyamamaza, nk’uko babitangarije ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda.

Bagize bati: ” Ni byo koko, Twabonye ubutumire mu minsi 10 ishize. Gusa umukandida wacu ntiyabashije kuboneka kubera ko hari ibindi bikorwa bijyanye n’amatora yari arimo.”

 

N’ubwo batangaje ibyo ariko, iyi nkuru ya Daily monitor ikomeza ivuga ko mu masaha amwe n’ayo ikiganiro mpaka cyari giteganyijwe kuberaho, hari ikindi kiganiro cyabaye aho perezida Museveni yaganiraga n’urubyiruko.

 

Abantu bati yanze kuza mu kiganiro ariko akora ikindi mu masaha biteganye. Gusa itsinda rye rishinzwe kumwamamaza, ryavuze ko cyari ikiganiro cyakozwe mbere kikabikwa ariko kigomba gutambuka uwo munsi.

 

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments