Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among ari ku gitutu nyuma y’amagambo atavuzweho rumwe aherutse gutangaza agaragaza ko yiteguye gutangira Umwami w’Aba-Tooro, inkwano.
Yari mu muhango wo kwizihiza imyaka 30 Umwami w’Aba-Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV amaze ku ngoma.
Muri uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Fort Portal wo mu Burengerazuba bwa Uganda, Anita Annet Among yari yahagarariye Perezida Yoweri Museveni.
Among yavuze ko yiyemeje kuzatanga inkwano umunsi Umwami Oyo azaba yarongoye.
Ati “Nyakubahwa, urabizi ko mfite amashyo. Wowe shaka uwo muzabana, njye nzatanga inka zose. Nzazizana, uyu munsi ndatangira kuzitanga.”
Ni imvugo yasekeje abari bitabiriye ndetse bamwakiriza amashyi y’urufaya, icyakora ku mbuga nkoranyambaga impirimbanyi z’umuco zibibona ukundi.
Abamunenze bavuze Among yatandukiriye umuco. Bavuze ko mu Bwami bw’Aba-Tooro ibijyanye n’inkwano ari ibintu byitonderwa cyane.
Bagaragaje ko inkwano isabwa n’umuryango w’umugeni mbere y’uko ubukwe butangira gutegurwa, kikazira kuba yatangwa n’umuntu usanzwe by’umwihariko umugore.
Gen (Rtd) David Tinyefuza uzwi nka Sejusa wahoze ari umuhuzabikorwa w’ibigo by’ubutasi muri Uganda, yavuze ko ibyatangajwe na Among ari amahano.
Yavuze ko mu bwami bwa Kitara (ni bwo Aba-Tooro bakomokamo) kubona umuntu yise usanzwe by’umwihariko umugore yiyemeza gukwera Umwami, ari ubugambanyi bukomeye cyane.
Ati “Amashyo yose abarirwa mu bwami abarwa nk’ay’umwami kuko ari we ureberera abaturage haba muri politiki, mu mibereho yabo no mu buryo bw’umwuka.”
Uyu mugabo yatanze urugero, avuga ko ubwo hari ku ngoma y’Umwami w’abami wa Kitara, Ocaki Rwangira Rw’Iremera I, hari umuyobozi w’umuryango na bene wabo 11 bakatiwe urwo gupfa kubera ko bari bavuze ko hari imwe mu nka z’umwami yahoze ari iyabo.
Ati “Nubwo Among nta kibi yari agambiriye, umuntu usanzwe by’umwihariko umugore, kuvugira imbere y’Umwami ko azamutangira inkwano ni ukutubaha. Bigaragaza ko guhangana n’ubwami no kubangamira indangagaciro z’umuco.”
Gen (Rtd) Sejusa n’izindi mpirimbanyi z’umuco zasabye Among gusaba Umwami Oyo n’Aba-Tooro imbabazi, kuko ibyo yavuze bitesha agaciro ubwami.
Icyakora abashyigikiye Among bavuze ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko atari agamije ikibi, ndetse bwari uburyo bwo kwishimira intambwe Umwami Oyo yateye. Ni mu gihe abandi bavuga ko umuco atari ikintu cyo gukiniraho.