Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUko gutera ikiraka byabyariye Madedeli igitekerezo cyo gushinga sosiyete ikora ubwubatsi

Uko gutera ikiraka byabyariye Madedeli igitekerezo cyo gushinga sosiyete ikora ubwubatsi

Dusenge Clenia umaze kubaka izina mu myidagaduro y’u Rwanda, uretse gukina filime ni umwe muri ba rwiyemezamirimo wihebeye ubwubatsi binyuze muri sosiyete ye yise ‘Clen Solutions Group’.

 

Madedeli yavuze ko igitekerezo cyo gushinga sosiyete ikora iby’ubwubatsi cyaturutse kuri ‘Art Sec Ltd’ yajyaga imuha ibiraka mu biruhuko birangira ahakundiye umwuga w’ubwubatsi.

Madedeli wari uvuye mu kiraka yakunze uko babumba amatafari n’ibindi, icyakora abangamirwa n’uko atari afite ubushobozi ngo ahite abyikorera.

Mu 2022, yiyemeje gutangiza sosiyete ye ariko atangira adafite ibikoresho ahubwo we ashaka akazi yarangiza agashaka aho abikodesha kugira ngo akore akazi k’abandi.

Ati “Ntangira naravuze nti ibi bintu ndabikunda, ikindi mfite abantu tuziranye baba mu bwubatsi noneho mfite n’abo tuziranye bafite imashini zamfasha. Ntangira mbwira abantu ko nkora ibyo bintu nabona umuntu mbumbira nkashaka aho nkodesha imashini bakampemba nanjye ngasubiza ibyabandi.”

Madedeli ahamya ko yiriye akimara, utwo akuyemo akatwegeranya ateranyaho n’ayo muri sinema biza kurangira aguze imashini ye ya mbere (avuga ko ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 7-8Frw).

Nyuma yo kugura imashini ya mbere, Madedeli ntiyigeze aryama, yakomeje guhangana no kwishakamo ibisubizo kuko yabonaga akazi kenshi ariko adafite ibikoresho bihagije isoko yari afite.

Uko ya mashini ye yakoreraga amafaranga yakomeje kuyasuganya agura iya kabiri, kuri ubu akaba yaranatumye iya gatatu inisumbuye mu bushobozi.

Nyuma y’imyaka itatu atangiye gukora aka kazi, Madedeli afite sosiyete kugeza ubu ifite abakozi 18 biganjemo urubyiruko yahaye akazi.

Ku rundi ruhande, uyu mukobwa avuga ko aka kazi ke ntacyo kazahungabanya ku byo asanzwe akora byo gukina sinema cyane ko anafite filime nshya yise ‘Inkomoko’ igeze ku gice cya 38.

Madedeli n’umukozi we batwaye amatafari bari bamaze kubumba
Mu myaka itatu amaze mu kazi, Madedeli amaze kugura imashini ebyiri mu gihe yatumije n’iya gatatu izirusha ubushobozi iri mu nzira

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments