Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUko ikiyaga gishya cya Nyabarongo kigiye kungura uturere mu Rwanda

Uko ikiyaga gishya cya Nyabarongo kigiye kungura uturere mu Rwanda

Uturere umunani tugiye kungukira mu mushinga wo kubaka urugomero rwa Nyabarongo, ruri kubakwa ubu, ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 800 ndetse rukore ikiyaga gishya kizava mu gufata amazi y’umugezi wa Nyabarongo.

Uru rugomero ruzubakwa hagati y’uturere twa Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Nyabihu, Ngororero na Musanze, aho ikiyaga kizagukiraho kizagera ku ntera ya kilometero 67 kugeza i Vunga.

Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ubwikorezi, yatangaje ko urugomero rumaze kubakwa ku kigero cya 50% kandi ruzarangira mu mwaka wa 2028. Ruzatanga amashanyarazi angana na megawati 43.5, ruzanaba n’urugomero rwa kane runini mu Rwanda nyuma ya Kivu, Burera na Ruhondo.

Yakomeje avuga ko uru rugomero ruzabyara amahirwe menshi mu bukungu n’iterambere ry’igihugu: “Amahirwe ni menshi cyane, kuva ku ngendo z’inyanja, imiturire, siporo zo mu mazi kugera ku kuhira imyaka. Bizahindura uburyo duhuzwa hagati ya Kigali n’uturere tw’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba.”

Felix Gakuba, Umuyobozi Mukuru wa Energy Development Corporation Ltd (EDCL), nawe yemeje ko uru rugomero ruzafasha mu ngendo z’abantu n’ibicuruzwa, ndetse rukazamura ubukerarugendo n’imiturire mu nkengero z’ikiyaga.

Uretse gutanga amashanyarazi no korohereza ubwikorezi, uru rugomero ruzafasha mu kugenzura imyuzure no kugarura imirima ya hegitari ibihumbi 20 izakoreshwa mu buhinzi. Abahinzi bo mu turere two hepfo bazajya bahabwa amazi mu buryo bugenzuye haba mu gihe cy’izuba cyangwa mu gihe cy’imvura.

Abaturage bazimurwa kubera imirimo y’uru mushinga bamaze guhabwa indishyi, abandi bakomeje gusuzumwa kugira ngo bazimurirwe mu midugudu igezweho izubakwa hafi y’uru rugomero, izaba ifite amashuri, amavuriro n’ibindi by’ibanze.

Ku bijyanye no kurengera ibidukikije, hashyizweho metero 50 z’ubutaka bugomba kubungwabungwa uvuye ku nkombe z’ikiyaga, ndetse hateganyijwe gutera ibiti birinda isuri n’itangirika ry’amazi nka imigano.

Guverinoma y’u Rwanda ikurikirana hafi imirimo yo kubaka uru rugomero, mu gihe sosiyete y’Abashinwa, Sinohydro, ariyo yahawe isoko ryo kurwubaka ndetse no gushyira insinga z’amashanyarazi za kilovoltage 110.

Uru rugomero rwitezweho guhindura ubuzima bw’abaturage, guteza imbere ubuhinzi, ubukerarugendo, ubwikorezi, imiturire n’imyidagaduro ku buryo ruzaba ikitegererezo mu mishinga y’igihugu.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments