Urwego rwa leta ruyobora inganda zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire mu Burusiya rwa Rosenergoatom, rwatangaje ko drone za Ukraine zagerageje kugaba igitero ku kigo gitunganya amashanyarazi cya Novovoronezh.
Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 6 Ukwakira 2025, mu Ntara ya Voronezh iherereye mu Burusiya.
Iki gitero cyageze ku cyumba cy’imashini itanga amashanyarazi kuri sitasiyo ya ‘Novovoronezh Nuclear Power Plant’, ariko nticyangiza cyangwa ngo gikomeretse abantu.
Imirimo y’iki kigo yakomeje, gusa hasigara ikimenyetso cyerekana aho drone yanyuze.
Urwego rwa leta rwasobanuye ko iki gitero ari icy’agasuzuguro ku Burusiya, nyuma yo kugerageza gutera ikigo cya Kursk na Smolensk Nuclear Power Plants.
Perezida Vladimir Putin yavuze ko Ukraine iri gukinira ku muriro igaba ibitero ku bikorwa bya kirimbuzi by’u Burusiya, ayibutsa ko na yo ifite ibigo bikora amashanyarazi kandi bigikora.