Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUmugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia ari mu ruzinduko mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia ari mu ruzinduko mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku itariki ya 12 Ukwakira 2025, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

 

Lt Gen Mamat O.A. Cham ku wa 13 yasuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura.

Intego y’uruzinduko rwe ni ugushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe buri hagati y’Ingabo za Gambia n’Ingabo z’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko, Lt Gen Cham yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

Lt Gen Cham yagaragarijwe ishusho y’umutekano mu karere, n’uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino muri Afurika.

Mu gitondo cy’uwo munsi kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasura Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.Muri uru ruzinduko, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia azanasura ibigo bitandukanye bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham ari mu ruzinduko mu Rwanda
Intego y’uru ruzinduko ni ugushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe buri hagati y’Ingabo za Gambia n’Ingabo z’u Rwanda
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments