Charles ‘Abbey’ Mwesigwa uherutse gutamazwa na BBC ku bucuruzi bw’abakobwa akorera mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yasabiwe gutabwa muri yombi.
Mu cyumweru gishize BBC yashyize hanze filime mbarankuru igaragaza uburyo Charles Mwesigwa uzwi nka ‘Abbey’ ashuka abakobwa bo muri Uganda, akabajyana i Dubai, ababwira ko agiye kubashakira akazi, bagerayo akabashora mu buraya ndetse abashatse kumuvamo akabica.
Ni filime ishingiye ku nkuru y’umukobwa witwa Monica Karungi wapfiriye i Dubai mu 2022, bivugwa ko yiyahuye asimbutse umuturirwa.
BBC yagaragaje ko uyu mukobwa yakuwe muri Uganda yijejwe akazi, ageze i Dubai ashorwa mu bikorwa by’uburaya bigizwemo uruhare na ‘Abbey’.
Yagaragaje kandi ko uyu mukobwa atiyahuye, ahubwo ashobora kuba yarasunitswe n’undi muntu, mu mugambi ushobora kuba warateguwe na ‘Abbey’ nyuma yo gushwana na Monica Karungi.
Mu iperereza BBC yakoze hari aho ‘Abbey’ yiyemereye ko akora ubu bucuruzi bw’abakobwa, ubwo yari ari gufatwa amashusho ariko we atabizi.
Nyuma yo kubona ibikorwa bigayitse by’uyu mugabo, Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe urubyiruko n’abana, Balaam Barugahara yasabye ko atabwa muri yombi.
Ati “Uyu mugabo uri muri iyi nkuru icukumbuye yakozwe na BBC agomba gutabwa muri yombi. Tuzakorana na Interpol kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera. Kwiheba k’urubyiruko kubera kutagiza akazi ntigukwiriye gukoreshwa bafatwa nk’ibikoresho by’imibonano mpuzabitsina. Ibi bikorwa si ibyo kwihanganira.”
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba hari icyo inzego bireba zatangiye gukora kugira ngo ‘Abbey’ usanzwe utuye i Dubai atabwe muri yombi.