Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUmusaza w’imyaka 77 yasimbutse umugina avuye kwiba ibijumba ahasiga ubuzima

Umusaza w’imyaka 77 yasimbutse umugina avuye kwiba ibijumba ahasiga ubuzima

Umusaza w’imyaka 77 yapfuye nyuma yo gusimbuka umugina ahunga abari bamuguye gitumo ari mu murima w’ibijumba yari agiye kwiba, maze aravunika, biza kumuviramo urupfu.

 

Ubu bujura avugwaho bwabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2025, mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Duwane, Umurenge wa Kibilizi, ho mu Karere ka Gisagara.

Amakuru dukesha Polisi avuga ko uwo musaza yagiye mu murima w’uwitwa Gasana Pascal kwiba ibijumba, maze baramubona baramwirukankana bashaka kumufata. Muri uko kwiruka ahunga, nyakwigendera yasimbutse umugina muremure agwa hasi aravunika, nyuma bimuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko nyuma y’iki kibazo Polisi yahise ihagera igafata abantu barindwi bakekwaho urwo rugomo ikajya kubafunga ibahora kwihanira.

Ati “Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze, Polisi yahise ifata abantu barindwi barimo n’umugore umwe bakekwaho urugomo rwateye urupfu rw’uriya musaza, ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ndora.”

Yakomeje yihangiriza abaturage abasaba kugendera kure umuco mubi wo kwihanira kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, ahubwo abashishikariza kujya batangira amakuru ku gihe, igihe cyose babonye ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano n’ituze ryabo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments