Rwiyemezamirimo akaba n’umunyarwenya, Merci Ndaruhutse wamamaye nka Fally Merci mu bijyanye n’urwenya, yatumiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gitaramo cy’urwenya cya Gen – Z Comedy Show.
Ibi uyu munyarwenya yabisabye Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06 Gashyantare 2026 ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yaberaga muri Kigali Convention Center.
Ubwo yari ahawe umwanya ngo atambutse igitekerezo cye, Merci yavuze ko igitaramo cy’urwenya cya Gen – z Comedy Show ari imwe muri gahunda y’Umujyi wa Kigali yo gufasha abawutuye kuruhuka ndetse no kwidagadura .
Yakomeje avuga ko iki gitaramo kiri mu mujyo w’ibindi bikorwa by’Umujyi wa Kigali, birimo siporo rusange, umuganda rusange n’ibindi akomeza avuga ko ibyo bikorwa bindi Perezida Paul Kagame yabyitabiriye ariko akaba ataritabira Gen – Z Comedy Show amusaba kuzitabira iki gitaramo.
Ati “ Muri gahunda z’Umujyi natwe turimo, ubundi tumenyereye ko muri gahunda z’Umujyi haba harimo Siporo rusange, Umuganda rusange, ubu twongeyemo n’iseka rusange aho Abanyamujyi bahura bagaseka kabiri mu kwezi”
“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nashakaga kugutumira muri gahunda y’iseka rusange, natwe ukazatugeraho, kandi tuzagusetsa ivumbi ritumuke”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aramutse yitabiriye iki gitaramo yaba yiyongereye ku bandi bantu bafite amazina azwi bagiye batumirwa muri iki gitaramo, abo barimo : umuhanzi Bruce Melodie, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB, Murangira B Thierry, umuhanzi Israel Mbonyi, umunyamakuru Kakooza Nkuliza Charles, Tomclose, Mutesi Scovia n’abandi benshi.
Iki gitaramo kiba kabiri mu kwezi biteganyijwe ko icyo kuri iyi nshuro kizaba tariki ya 12 Gashyantare 2026 aho abanyarwenya barimo Muhinde, Umushumba, Inkirigito, n’abandi bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo gisanzwe kibera mu ihema rya Camp Kigali.


