Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUMUTEKANOUmutekano urahari kandi nta cyawuhungabanya – CP Emmanuel Hatari yahumurije abacuruzi b’i...

Umutekano urahari kandi nta cyawuhungabanya – CP Emmanuel Hatari yahumurije abacuruzi b’i Rubavu

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CP Emmanuel Hatari, yahumurije abacuruzi bo mu Karere ka Rubavu, abibutsa ko Igihugu inkike zacyo zirinzwe ndetse umutekano uhari ku bwinshi, abasaba kubaka inyubako nziza kandi nini zihindura isura y’akarere.

 

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki 04 Ukwakira 2025 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro hoteli nshya mu mujyi wa Gisenyi, ije kunganira izihasanzwe no kongera umubare w’ibyumba by’amacumbi.

CP. Hatari “Dukeneye ko Rubavu iba iya kabiri mu mijyi yunganira, byose turabifite, dufite umutekano kandi nta cyawuhungabanya, dufite isoko ry’ibyo dukora kuko mwabonye ko mu gihe cy’iminsi mikuru cyangwa iyo hari ibitaramo bitandukanye abantu benshi babura aho kurara bikabasaba kurara mu modoka kandi ubushobozi murabufite, mugire ishyari ryiza mwubake inyubako nshya umujyi mugire uruhare mu kuvugurura umujyi.”

Yibukije abacuruzi n’abandi bafite ubushobozi ko bagomba kuzirikana ko ibikorwa by’ibanze bagomba kubishyira iwabo, ibindi bikorwa bakabijyana mu tundi turere mu kubyagura.

Ati “Musanze kuvugurura umujyi yabigezeho ite ko idafite amahirwe aruta aya Rubavu, muhaguruke dufashanye twubake Igihugu cy’intangarugero, ntitugire umutekano nta bikorwa dufite.”

Yashimiye abikorera bo mu Karere ka Rubavu ku ntambwe bakomeje gutera mu kuvugurura umujyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper witabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro La Briella Hotel yibukije abikorera bo muri aka karere ko ibikorwa byo kubaka baba batiyubakira gusa, ahubwo ko babikorera Igihugu.

Ati “Ibyo mukora byose muba muri gukorera Igihugu ntabwo muba mwikorera mwebwe ubwanyu, uba wubakiye abariho ni abazabaho mu gihe kizaza, iyi hoteli twungutse ni ahandi hantu hazava imisoro, ubutwari mwagize mugatinyuka kubaka bugirwa na bake, kuko abenshi dupfana imishinga.”

Yashimiye Habarurema Antoine watinyutse akubaka iyi hoteli, amubwira ko yakoze igikorwa gikomeye avuga ko bigaragaza ko yagize ubutwari.

Ati “Abazakwigiraho ni benshi, kandi nk’Ubuyobozi bw’Akarere turabashimira ko muje kudufasha kuvugurura umujyi bigaragara wabayeho kera, uyu munsi inyubako zirimo zishaje ntizakomeza kudufasha kubera icyerekezo cy’Igihugu.”

Habarurema Antoine wujuje hoteli nshya mu Karere ka Rubavu, yahamije ko iyo bitaba ubuyobozi bwiza bw’Igihugu butavangura ngo burebe inkomoko y’umuntu atari kubasha kuyubaka.

Ati “Iyo bitaba imiyoborere myiza itareba Nduga na Kiga ntabwo nari kuba mbashije kuzuza iyi hoteli, ndashimira Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu buha abantu bose amahirwe angana yo gukora nta vangura cyangwa irondakarere, ubu sinari kuba nkorera hano, ariko kubera imiyoborere myiza y’ubuyobozi, mwese nimwirebere imbuto zayo.”

Habarurema Antoine wujuje hoteli nshya mu Karere ka Rubavu, yahamije ko iyo bitaba ubuyobozi bwiza bw’Igihugu butavangura ngo burebe inkomoko y’umuntu atari kubasha kuyubaka

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments